Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru : Hasojwe amahugurwa y’abapolisi yari agamije kumenya ibikubiye mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha.

Ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku  Kacyiru, hasojwe amahugurwa y’abapolisi  b’abagenzacyaha 45 bakorera hirya no hino mu gihugu.

Chief superintendent (CSP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubufatanye na Polisi mpuzamahanga (Interpol) niwe washoje ayo mahugururwa akaba yari ahagarariye umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID).

Mu ijambo rye, yashimiye abitabiriye ayo mahugurwa ubushake, ubwitonzi n’umuhate bagaragaje, avuga ko byari ngombwa kurebera hamwe no kwimenyereza igitabo gishya cy’amategeko ahana  ibyaha n’ibihano byabyo.

CSP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yavuze ko kumenya ibikubiye muri icyo gitabo ari ngombwa cyane ngo  kuko hari ibyahindutsemo bityo ngo ni ngombwa  ko abagenzacyaha bose bakwiye kumenya ibikubiye muri icyo gitabo.

CSP Jean Nepo  Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko  ubuyobozi bw’ubugenzacyaha (CID) bwagerageje guhuza iby’ingenzi bikubiye muri icyo gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda bityo bikaba byakwifashishwa n’abahuguwe mu kumenya impinduka zirimo kugira ngo nabo bamenye ayo mategeko bityo bibafashe kuzuza inshingano zabo nk’abagenzacyaha.

CSP Hubert Gashagaza, Umuvugizi wa Polisi  mu  Ntara  y’Amajyepfo akaba n’umwe mu bahugurwaga yavuze  ko aya mahugurwa bayungukiyemo byinshi kandi by’ingenzi mu kwimenyereza gusoma vuba icyo gitabo ndetse no gukuramo  iby’ingenzi byatuma umugenzacyaha akorana  ubuhanga umurimo we. Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko abagenzacyaha bose bahabwa aya mahugurwa kugira ngo ubugenzacyaha bukorwe neza.

CSP Jean Nepo Mbonyumuvunyi mu butumwa yahaye abahuguwe, yabasabye kuzasangiza bagenzi babo bakorana ubumenyi bakuye muri ayo mahugurwa.