Kuwa gatanu tariki ya 20 Nzeri, Polisi yakoze umukwabu mu turere dutandukanye maze ifata ibiyobyabwenge binyuranye, inzererezi ndetse n’abajura. Mu karere ka Kayonza umurenge wa Mukarange, Polisi ihakorera yafashe uwitwa Ruteguha Jean Claude w’imyaka 26 y’amavuko nyuma yo kumusangana ibikoresho bitandukanye yari yibye birimo mudasobwa imwe na mikorosikopi. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange ndetse n’ibyo bikoresho yibye bikaba ariho biri.
Ikindi gikorwa nk’iki kikaba cyarabereye mu karere ka Kamonyi, aho Polisi yafashe uwitwa Niyonizeye Olivier w’imyaka 27 y’amavuko imusanganye ibiro 10 by’urumogi, ubw akaba afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Mugina.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi Senior Superintendent (SSP) Francis Muheto yavuze ko uyu mukwabu wateguwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge muri ako Karere ,. Yongeyeho ko uwo mukwabu uzakomeza akaba ashimira abaturage uburyo bafatanya na Polisi mu kuyiha amakuru hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.
Na none mu Karere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima hakozwe umukwabu hafatirwamo abacuruza mu muhanda bazwi kw’izina ry’abazunguzajyi 18, abasabiriza mu mihanda 16 ndetse hanafatwa n’abantu bakekwaho ubujura 20.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge Chief superintendent (CSP) Dismas Rutaganira yavuze ko uwo mukwabu muri ako karere wari ugamije kugabanya akajagari mu mihanda kubera abacuruza ku buryo butemewe n’amategeko. Yavuze ko bari bamaze kuba benshi bacururiza mu kajagari kandi bikabangamira umutekano. CSP Dismas Rutaganira yongeyeho ko bamwe mu bacururiza muri ako kajagari babyihisha inyuma bagacuruza n’ibiyobyabwenge ndetse bakaba bakora n’ubugizi bwa nabi.
Naho ku ruhande rw’abasabiriza, umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyarugenge yavuze ko gusabiriza ari umuco mubi, yongeyeho ko n’amategeko abihanira, akaba ariyo mpamvu nabo babafashe kugira ngo bagabanye ako kajagari k’abantu basabiriza mu mujyi.
Abafashwe bakekwaho ubujura, bo bafashwe hakurikijwe amakuru yatanzwe n’abaturage aho babwiye Polisi ko mu nkengero z’umugezi wa Nyabugogo ndetse no kuri ya matara yaka ibara ry’umutuku bakunze kwita feux ko hari urubyiruko rwambura abantu,rugahita rujya kwihisha shora ku nkengero z’umugezi wa Nyabugogo nyuma yo gucuza abantu utwabo.
Akaba yashimye abaturage uburyo batanga amakuru ku gihe akomeza abasaba kutadohoka gutanga amakuru kuri Polisi aho bakeka hose hari abagizi ba nabi ndetse n’abanyabyaha batandukanye.