Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi mu mahugurwa yo gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bashinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kugirango babashe kubitahura, kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Gicurasi, mu cyumba cy’inama  cya croix rouge ku Kacyiru, hatangijwe amahugurwa y’iminsi 5 ku bapolisi 47 bashinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w’ishami rishinzwe abakozi n’iterambere ry’abapolisi muri Polisi y’u Rwanda, Chief superintendent of Police (CSP) Vincent Sano, yashimiye abateguye aya mahugurwa, akomeza  asaba abayitabiriye gukurikira neza amasomo bazahabwa, kuko ari ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi.

Yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ingirakamaro, kuko yongerera ubumenyi abapolisi k’ubwo bari basanganywe, burimo kumenya uko bakumira ibyaha, kurwanya ihohoterwa no kumenya uburyo bakira uwakorewe icyaha cy’ihohoterwa.

Yasabye buri mupolisi uri muri aya mahugurwa kuzahavana ubumenyi bwisumbuye bwo  gukumira no kuburizamo ibyaha by’ihohoterwa bitaraba, kurusha kurushywa no gutabara uwahohotewe.

Abo bapolisi bakaba bazahugurwa ku masomo atandukanye, harimo uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (community Policing) mu kubikumira, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko bakira uwarikorewe, uruhare rw’abapolisikazi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, imikorere ya Isange one Stop Centre, uburyo bwo kuringaniza imbyaro, Kwirinda virus itera Sida n’izindi ndwara z’ibyorezo n’ibindi.