Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage b’umurenge wa Gahanga biyemeje gukomeza kwibungabungira umutekano

Ku biro by’umurenge wa Gahanga akarere ka Kicukiro, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2014, hateraniye inama y’inteko rusange y’abaturage yareberaga hamwe uko umutekano w’umurenge wa Gatenga wifashe muri rusange no kumva no gukemura ibibazo by’abaturage by’umwihariko.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage ari kumwe n’ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kicukiro, Karegeya Eric, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga Makuza Alfred n’Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Kicukiro, Assistant Inspector of Police (AIP) Hamdun Twizeyimana.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage, yakanguriye abaturage kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho, kuko muri muri uyu murenge hagaragara abajura bitwikira ijoro bagatobora amazu bakiba ibikoresho basanzemo

Yakomeje avuga ariko ko ubu bujura bushobora kwirindwa cyangwa bukagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, ndetse n’ababukoze bagashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.

Muri iyo nama, AIP Twizeyimana yakanguriye abaturage gutangira ku gihe amakuru y’abajura, abacuruza ndetse n’abakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bihungabanya umutekano, abasaba ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze kurwego rwe,  akaba yanasabye abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wabo, barushaho kwitabira amarondo.

AIP Hamdun yasoje asaba ko buri muturage mbere yo kuryama cyangwa kugira aho ajya ku manywa, akwiye  kureba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze, kandi bakibuka kwatsa amatara yo hanze ku bayafite nijoro ndetse bakirinda kuraza ibikoresho byabo bifite agaciro  kure y’aho barara.

Nyuma y’inama, abaturage biyemeje gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange, biyemeza kongera imbaraga mu marondo kuburyo buri mudugudu ugira abanyerondo batandatu (6), baniyemeza gukoresha neza ikaye y’umudugudu.