Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage b’akagari ka Kamashashi bakoresheje amahugurwa bahawe bizimiriza umuriro

Abaturage batuye akagari ka Kamashashi, umurenge wa Nyarugunga akarere ka Kicukiro, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi bakoresheje ubumenyi bari bamaze iminsi bahawe na Polisi y’u     Rwanda ku kwirinda no kuzimya inkongi z’umuriro bazimya iyogoshero rya mugenzi wabo witwa Mukatangishaka Goretti ryari ryafashwe n’inkongi y’umuriro.  

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Senior Superitendent of Police (SSP) Jean de Dieu Gashiramanga yavuze ko iyi nkongi yatewe n’insinga zakoranyeho, nabyo bikaba byatewe no gucomeka ibintu byinshi.

Yakomeje avuga ko iyi nkongi ikimara kugaragara, abaturage bahise bahamagara Polisi ngo ibatabare, ariko nabo ntibagumya kurebera igihe Polisi yari iri mu nzira ije kubatabara, ahubwo bibutse ko hari amahugurwa y’ibanze Polisi yabahaye yo kwirinda inkongi, nibwo bahise bakoresha umusenyi bagerageza kuzimya uwo muriro bashobora kurokora bimwe mu bikoresho byari muri iryo yogoshero n’ubwo hari ibindi byangiritse.

Mu minota micye, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga rihageze ryasanze abaturage barangje kwizimiriza iyo nkongi.

SSP Gashiramanga yavuze ko uru ari urugero rwiza rwo kwigiraho aho yagize ati:” Ibi bratwereka ko abaturage bumvise inama tubagira n’amahugurwa yo kurwanya inkongi z’umuriro twabahaye, kuko batagomba guhagarara gusa mu gihe bategereje ubufasha”.

Yababwiye ko mu guhe bakeneye ubufasha bwa Polisi igihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi z’umuriro cyangwa ibindi biza, bahamagara kuri izi nomero: 111, 07888311224, 07888311120 na 0788311335.

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, rifite   imodoka nshya ishobora gutabara abahuye n’ibiza bari mu burebure bwa metero 55 z’ubujyejuru, ikanazimya inkongi z’umuriro ziri hejuru y’izi metero, ikaba inaterura ibiro 600.