Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abibye telefoni mu mujyi wa Kigali

Mu ijoro  ryo kuwa 22 Kanama 2013, mu iduka ryitwa SAMSUNG KEZA PHONE ry’uwitwa Manirarora Jean  riherereye   mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge, habereye ubujura buciye icyuho   ubwo abajura baciye ingufuri y’iduka ,binjiramo batwara telefoni zigendanwa z’ubwoko butandukanye magana atandatu na cumi (610)  zifite agaciro k’amafaranga miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu bujura bwamenyekanye mu gitondo cyakurikiyeho, aho babimenyesheje sitasiyo ya Polisi ya Muhima nayo yahise itangiza iperereza, nyuma y’igihe gito taliki 13 Nzeli ikabata muri yombi ndetse bagasanganwa zimwe muri telephone zibwe, kuko babasanganye telefone ijana n’eshatu  n’amafaranga ibihumbi Magana abiri na mirongo ine na bibiri(242 000) by’amanyarwanda.

Abafatanywe  ibyibwe ni Havugimana Michel w’imyaka 26 y’amavuko, Kamatari  Theophile w’imyaka 30 hamwe na Mbonigaba Pascal bahimba Lisuba w’imyaka 30, hakaba hari kandi uwitwa Nsengiyumva Jean Baptiste ugishakishwa kugeza ubu, aba bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

Nyuma yo guta muri yombi aba bakekwaho kwiba izi telephone, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza yashimye ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu guhanahana  amakuru  hagamijwe  kurwanya abakora ibyaha, akaba yaragiriye inama kandi  abakora umwuga w’ubucuruzi ko bashyiraho ingamba zo kurinda ibicuruzwa byabo , nko gukoresha abazamu bizewe no gushyira ibyuma bifata amashusho y’ibikorerwa mu nyubako bakoreramo , n’ibindi,….

Aba bagabo icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo cy’imyaka  ine n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri enye kugeza ku icumi  z’agaciro k’icyibwe, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibyo bikaba bikubiye mu ngingo ya 300  yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.