Polisi y’u Rwanda irasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura

Hafi ya buri munsi, nibura umuturarwanda ahitanwa n’impanuka yo mu muhanda, ibintu bibabaje kandi bikwiye guhagarara, bikaba bisaba uruhare rwa buri wese mu barebwa n’iki kibazo.

Ibi Polisi y’u Rwanda irabivuga nyuma y’aho ku cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo  no mu ijoro  ryaho rishyira kuwa mbere , Polisi y’u Rwanda yamenyeshejwe ko habaye impanuka zigera kuri 4 mu gihugu hose, abantu  7 bagakomereka bikomeye, abandi 9 bagakomereka byoroheje.

Izo mpanuka zikaba zarabereye mu turere twa Nyarugenge, Rutsiro, Musanze na Gasabo. Impanuka 3 muri enye zabaye, bivugwa ko zaba zaratewe n’ubunyerere  ariko utizwa umurindi n’umuvuduko ibinyabiziga biba bigenderaho kuko zose zaranzwe n’uko imodoka zagiye zita umuhanda, aha hakaba hakemangwa n’imiterere y’imipira y’izi modoka  niba nayo ijyanye n’ibihe by’imvura turimo kuko imihanda nayo iba inyerera cyane cyane iy’ibitaka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi, wemeje ko izi mpanuka zabaye, yatangaje ko ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, umuvuduko baba bagenderaho, ibinyabiziga bitameze neza nk’imipira ishaje itajyanye n’ibihe by’imvura turimo,  n’ibindi,.. nyamara byose bishobora kwirindwa abashoferi baramutse babyitayeho.

Yanabibukije kandi ko hari aho imvura zigenda zisenya imihanda haba hategerejwe gusanwa cyane iyo turere imbere( y’ibitaka), haba hashobora guteza impanuka, bityo abatwara imodoka z’imizigo bakwiye kuhitondera kuko haba hatakijyanye n’uburemere akenshi imodoka zabo ziba zifite.

Superintendent Ndushabandi kandi yasabye abatwara amagare mu mihanda nyabagendwa, gukoresha imihanda neza ku buryo badateza impanuka abandi bafatanyije gukoresha imihanda.


<-Back To RNP News