Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

KUWA 17 NZERI 2013
Kigali-Rwanda

Uyu munsi tariki ya  17 Nzeri 2013,  saa tanu z’amanywa, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu makumyabiri, ahasanzwe hari ikigo abagenzi bategeramo imodoka ku Kacyiru mu karere ka Gasabo. Bafashwe bari mu myigaragambyo itemewe barimo kurwanya gahunda ya Leta yo guha abanyeshuri batishoboye inguzanyo yo kwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko bivugwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare, imyigaragambyo yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nzeri, ihanwa n’ingingo ya  685, agace ka mbere, aho  igira iti ’Umuntu wese ukoresha inama ku mugaragaro cyangwa ukwigaragambya mu nzira nyabagendwa atabimenyesheje inzego bireba ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Bane mu bateguye iyo myigaragambyo baracyari mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Gatare yagize ati: “Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage muri rusange ko hari uburyo bwemewe n’amategeko bw’abifuza kuba bakora imyigaragambyo. Ubu bukaba ari uburyo bugamije kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo".

kubindi bisobanuro wahamagara kuri telefone: +250 788311550

ACP DAMAS Gatare, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda