Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya biri mu nama yo kurebera hamwe ibyerekeranye n’ubufatanye mu gucunga umutekano

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2014 i Kigali mu Rwanda, hatangiye inama y’iminsi itatu ihuje abayobozi b’inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi) z’ibihugu bitatu biri mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba, aribyo u Rwanda, Uganda na Kenya.

Iyi nama ikaba igamije gusuzuma uko hashyirwa mu bikorwa ubufatanye bw’izi nzego zombi z’umutekano muri ibi bihugu mu gucunga umutekano, nyuma y’uko habayeho imikoranire mu by’ubucuruzi, imigenderanire ndetse n’urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu uko ari bitatu mu minsi ishize, ubwo hashyirwagaho gahunda yo  kwambukiranya imipaka hifashishijwe indangamuntu muri ibi bihugu.

Iyi nama y’inzego z’umutekano mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya ikaba ije gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bitatu, akaba  ari nabo bayobozi b’ikirenga b’izi nzego z’umutekano yabaye ku itariki ya 28 Ukwakira 2013,ikaba yarasabye ko habaho ubufatanye mu gucunga umutekano hagati y’impande zombi. Nyuma y’uko habayeho ukorohereza abaturage b’ibi bihugu mu byerekeranye n’ibikorwa by’ubucuruzi, guhahirana, gutembera muri ibi bihugu hifashishijwe indangamuntu, bikaba bisaba ko no mu rwego rw’umutekano ubufatanye mu kubungabunga ibi bikorwa byose ni ngombwa nk’uko byavugiwe muri iyi nama.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Jenerali James Kabarebe afungura ku mugaragaro iyo nama, yavuze ko kuba abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bo mu mutwe wa FDLR bakomeje gukora ibikorwa bihungabanya umutekano muri aka karere, bisaba ubufatanye mu gukumira ibyo bikorwa bibi byabo.

Ubu bufatanye bukaba bunasaba kandi gukumira no kurwanya n’ibindi byaha byambukiranya imipaka ndetse no gufatanya kurwanya iterabwoba bityo aka karere kakagira umutekano usesuye nk’uko Jenerali James Kabarebe yakomeje abivuga.

Abitabiriye iyi nama y’umutekano y’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya ni inzobere mu by’umutekano mu nzego za gisirikare na polisi, abayobora Polisi n’ingabo ndetse ba Minisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo na ba Minisitiri b’ingabo muri ibyo bihugu.