Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Urubyiruko rwiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu mikino

Tariki ya 15 Nzeri 2013, kuri Sitade ya Kicukiro, urubyiruko rw’umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro rwakinnye umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru n’abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe gupima ubuzima bw’ibinyabiziga. Uwo mukino wa gicuti wari mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane hirindwa icuruzwa ndetse n’ikoreshwa ryabyo. 

Mbere y’uwo mukino Urubyiruko rw’umurenge wa Niboye ruri kumwe n’abapolisi bakorera mu karere ka Kicukiro babanje gukorera hamwe urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge. Urwo rugendo rukaba rwari rufite insanganyamatsiko igira iti: “ “Duharanire kwigira, turwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, dukore siporo tugire ubuzima bwiza”.

Uru rugendo rwatangiriye ku ihuriro ry’imihanda ahitwa  Sonatube, maze abarwitabiriye berekeza kuri Sitade ya Kicukiro, aho urubyiruko rwaherewe ubutumwa n’impanuro nyinshi zibakangurira kureka ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Igikorwa nk’iki cy’ubufatanye bw’abaturage na Polisi cyo  kwamagana ibiyobyabwenge, gikurikira ikindi cyari  cyarabaye tariki ya 9 Kanama 2013, aho ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bwagiranye inama n’abakekwaho gucuruza no kunywa  ibiyobyabwenge. Bakaba barahurijwe hamwe icyo gihe kuri Sitade ya Kicukiro maze  bagirwa inama imbere y’abaturage yo kwisubiraho bakabireka kuko bigira ingaruka mbi haba kuri bo ubwabo, ku miryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Uyu mukino wahuje impande zombi waje kurangira ikipe y’urubyiruko rw’umurenge wa Niboye itahukanye intsinzi y’ibitego bitatu kuri kimwe cy’ikipe y’abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe gupima ubuzima bw’ibinyabiziga rikorera mu murenge wa Remera mu  karere ka Gasabo.

Umwe mu rubyiruko watanze ubuhamya wari warokamwe no kunywa ibiyobyabwenge witwa Kamanzi Aimable, yavuze ko byari byaramutesheje umutwe, yagize ati : "Natangiye kubinywa nkiri mu mashuri yisumbuye, aho byambuzaga kwiga kuko byari byarangize imbata yabyo.

Yanavuze kandi ko yahoraga ararikiye aho akura ibiyobyabwenge, akomeza avuga  ko ibiyobyabwenge bimaze kuba icyorezo mu rubyiruko.  Kamanzi yagiriye inama urundi rubyiruko ko niba rushaka ejo hazaza heza rwareka kwishora mu biyobyabwenge. Mu kureka ibi biyobyabwenge mugenzi we witwa Nkurunziza avuga ko ngo  kuzinukwa ibi biyobyabwenge abikesha inama yahawe na Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro CSP Johnson NTAGANDA, nawe ashimangira ko abenshi mu bafatirwa mu cyuho banywa  ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi ari urubyiruko. CSP Johnson NTAGANDA anavuga ko uretse kuba ibiyobyabwenge bishobora gutera uburwayi bwo mu mutwe, binafitanye isano n’ubwicanyi bwa hato na hato bubera mu miryango, aho usanga umugabo yivuganye umugore, umugore akivugana umugabo cyangwa umwana akivugana ababyeyi be ndetse bikaba n’intandaro y’ubundi bwumvikane bucye mu miryango.

Urubyiruko rwagiriwe inama yo kubireka ahubwo bakitabira amashuri n’indi mirimo yabafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho myiza y’imiryango yabo.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha  mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.