Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Tuyisenge afunzwe akurikiranyweho kwihekura

Kuwa mbere tariki ya 16 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yataye muri yombi umugore witwa Tuyisenge Claire w’imyaka 31, ukurikiranyweho gukuramo inda. Ibi byabereye murenge wa Mwurire, akagari ka Ntunga, akarere ka Rwamagana.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo uyu Tuyisenge yari asanzwe aba kwa nyina wabo, hanyuma aza gutwita, akaba yari afite inda y’amezi makuru, uyu nyina wabo nawe akaba yari asanzwe azi ko Tuyisenge atwite.

Kuwa mbere nijoro nibwo uyu nyina wabo wa Tuyisenge yaje kubona  nta nda agifite kandi nta n’umwana afite, amubajije aho umwana ari abura ibisobanuro, niko guhita  abibwira abayobozi b’inzego z’ibanze nabo babimenyesha Polisi, ihita ijya kumufata.

Uyu Tuyisenge  atangaza ko atari azi ko agejeje igihe cyo kubyara, agakomeza avuga ko yagiye mu bwiherero nk’uko bisanzwe, ngo agiye kumva yumva ikintu kituye mu musarani. Tuyisenge ubu afungiwe kuri Polisi ikorera ku Murenge wa Musha kugira ngo abazwe ibyo kwihekura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent Emmanuel Karuranga yatangaje ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe. Yakomeje  avuga ko mu gihe habayeho gusama ku buryo butateganyijwe  umuti atari ukwihekura kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.

SP Karuranga yanatangaje ko Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze bagiye gukorana inama n’abaturage babinyujije muri komite zo kwicungira umutekano bakabashishikariza gushaka ku buryo bwemewe n’amategeko, ndetse bakabwira n’abakobwa basamye inda zitateguwe kuzibyara kuko kuzikuramo bibagiraho ingaruka haba ku buzima bwabo ndetse bakaba bahabwa n’ibihano biremereye.

Tuyisenge icyaha kiramutse kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ ingingo ya 143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika  y’u Rwanda.