N’ubwo bigaragara ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo rigenda rigabanuka, nk’uko bitangazwa n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’izindi nzego zitandukanye, za Leta n’izigenga, abanyarwanda barasabwa kutadohoka ahubwo bagakomeza kurirwanya kugira ngo ryo n’ingaruka zaryo biranduke burundu.
Iyi ni insanganyamatsiko yaranze ikiganiro “ Kubaza bitera kumenya “ cyahise kuri radiyo na televisiyo by’u Rwanda cyateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsimbataza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye(Gender Monitoring Office) cyabereye ku Kacyiru kuri iki cyumweru taliki ya 5 Mutarama 2014.
Iki kiganiro cyahuje inzego za Leta zitandukanye arizo Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’Ubutabera na Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire ndetse n’izindi nzego, aho abahagarariye izi nzego uko ari enye aribo batanze ibiganiro ku mpamvu zirusha izindi gutera ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amakimbirane bikorerwa mu ngo ndetse banagaragaza ingamba bagiye bafite mu gukoma imbere icyo kibazo.
Madamu Kabageni Eugenie uyobora Gender Monitoring Office, mu kiganiro cye, yavuze ko ahanini kutita ku bana, kutamenya amategeko n’uburengenzira bwacu, kudategura abagiye gushinga ingo, ubujiji, kubana abantu badasezeranye, ubukene, ubushoreke, kutubahana n’imyumvire mike ku ihame ry’uburinganire ari zimwe mu mpamvu nyamukuru zitera ihohoterwa n’amakimbirane yo mu ngo, aho yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage kugirango ntihabeho guceceka kuri buri wese warikorerwa bityo uwahohotewe arenganurwe kandi uwabikoze abihanirwe.
CIP Shaffigah Murebwayire wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri icyo kiganiro akaba n’umuhuzabikorwa w’ikigo Isange One Stop Center, yavuze ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amakimbirane bibera mu ngo ari inshingano ya buri wese kandi ko tudakwiriye gutegereza ko biba ahubwo buri rwego bireba na buri muntu wese mu rwego arimo akwiye gufata ingamba zakumira iki kibazo kitaraba nk’uko biri mu mikorere ya buri munsi ya Polisi y’u Rwanda yo gukumira ibyaha bitaraba .
Yasabye inzego z’ibanze ko zakorana n’abaturage mu guhanahana amakuru hagamijwe kwirinda aho iki kibazo cyava, avuga ko Polisi y’u Rwanda ishyize imbere ubukangurambaga kugirango haveho umuco wo guceceka ku bahohotewe kuko batinya kuvuga ibyababayeho.
Yarangije avuga ko mu rwego rwo kwakira abahohotewe cyane igitsinagore, Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera umubare w’abapolisikazi kugirango abahohotewe babone ababakira bisanzuyeho kandi ko yashyizeho ishami ryihariye rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikigo abereye umuhuzabikorwa kikaba cyacyira cyikanita ku bahohotewe mu buryo bw’ubuvuzi n’ubujyanama.