Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4 Mutarama 2014, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu babiri bakaba bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano, bombi bakaba bafatiwe mu turere twa Gasabo na Gakenke.
Uwo muri Gasabo yafashwe yishyura ayo mafaranga ubwo yaguraga ikarita yo guhamagara. Umucuruzi yayishyuye niwe wakemanze ayo mafaranga maze abimenyesha Polisi nayo ihita umuta muri yombi ubu akaba afungiye muri sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Uwo muri Gakenke yafashwe arimo kugura ibintu mu iduka akoresha amafaranga y’amahimbano, nyuma y’uko nyir’iduka atamushize amakenga ku mafaranga yari afite. Uyu nyir’iduka afatanyije n’abaturage bari aho bahise bitabaza Polisi ihita imufata, ubu iperereza rikaba rikomeje ngo ukuri kujye ahagaragara ku byerekeranye n’inkomoko y’ayo mafaranga y’amiganano, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rushashi.
Kuri ibi byaha, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza akaba asaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa byo gukora amafaranga no kuyigana ngo aha barashaka gukira ntacyo bashoye ndetse bakitandukanya n’ibindi byaha birebana n’ubukungu n’imari by’igihugu.
Arasaba kandi abaturage kujya batanga amakuru y’abantu hirya no hino bashobora kugaragara mu bikorwa byo kwigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange kugira ngo habeho kwirinda ibihombo by’abaturage b’inzirakarengane no kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.
Yarangije yibutsa kandi ko icyaha nk’iki iyo gihamye uwagikoze ahanwa n’amategeko y’u Rwanda nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutigana no kudakoresha amafaranga y’amahimbano
<-Back To RNP News