Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Abapolisi 80 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur muri sudani

Itsinda ry’abapolisi 80 barimo 24 b’igitsinagore barashimirwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuba barakoze neza akazi kabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  mu Ntara ya Darfur muri Sudani.

Ubwo bakirwaga n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Nzeri ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bashimiwe kuba barabaye intangarugero bafasha abaturage bo mu Ntara ya Darfur mu bikorwa binyuranye byo kubabungabungira umutekano n’ibindi birebana no gukemura amakimbirane yo mu ngo.

IGP Emmanuel K. Gasana yavuze kandi ko abapolisi b’u Rwanda bagize   n’uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu Ntara ya Darfur. Aba bapolisi bari bamaze umwaka n’amezi atatu mu ntara ya Darfur, bakaba kandi  barigishije abaturage bo muri iyo ntara uburyo bwo kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi cyane cyane guhinga  imboga hakoreshejwe uturima tw’igikoni.

Uwari uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur Senior Superintendent (SSP) Innocent Semigabo, yavuze ko bungukiye byinshi muri ubwo butumwa bw’amahoro, akaba ashimira ubuyobozi bw’igihugu kuba bwarabohereje gufasha abaturage b’intara ya Darfur kwikemurira ibibazo. SSP Innocent Semigabo yavuze kandi ko we na bagenzi be biteguye gukomeza gukorera igihugu hagamijwe guteza imbere u Rwanda n’abaturage muri rusange.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 368 nibo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo  Haiti, Sudani, Liberiya, Côte d’Ivoire, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya ndetse na Guinea Bissau.