Tumenye bimwe mu biranga akamaro ka "kominiti polisingi" ku baturage

Ubusanzwe Polisi mu bihugu bigendera ku mategeko kandi byubahiriza amahame ya demokorasi, ikorera abaturage kandi ikubahiriza uburenganzira by’ikiremwa muntu.

Akaba ari muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere nk’umuganda, kurwanya nyakatsi, gahunda ya  Gira inka Munyarwanda,ikigega cy’ Agaciro, kurwanya malariya n’ibindi bikorwa bya kominiti polisingi mu rwego rwo gukumira ibyaha aho buri muturage asabwa kuba ijisho rya mugenzi we.

Kominiti polisingi ni urwego ruhuza Polisi n’izengo z’abaturage kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’akarere aho abaturage bafatanya na Polisi mu kwibungabungira umutekano. Abaturange bageza amakuru ku gihe kuri Polisi mu gikorwa cyo gukumira ibyaha mbere y’uko biba. Uru rwego rwa kominiti polisingi rufasha abaturage kwikemurira ibabazo cyane ko Polisi y’u Rwanda itabona umupolisi urinda buri muturage. Uru  rwego kandi rukaba rwarafashije Polisi mu kugabanya ibyaha, akaba ari nabwo buryo bugezweho bwo gucunga umutekano hakoreshejwe bene wo aribo baturage,aho buri wese yiyumvamo inshingano yo kwirinda no kurinda mugenzi we,bikemurira ibibazo bijyanye n’umutekano,Polisi ikaza ibunganira mu byo bananiwe gukemura.

Uru rwego kandi rwagiyeho muri Polisi y’u Rwanda,kugira ngo umuturarwanda wese yiyumve nk’umufatanyabikorwa wa Polisi,arusheho kugira ubumenyi ku mikorere ya Polisi nk’urwego rumukorera ataretse no kugira uruhare muri bimwe mu bikorwa byayo; ayifasha,kandi agira uruhare mu gufata ibyemezo ku bimukorerwa ndetse agira n’uburenganzira bwo kunenga ibyaba bimukorerwa bitamunogeye.

Ibi bikaba bitandukanye na  za Polisi zo hambere aho wasangaga zishingiye ku ironda bwoko, akarere ndetse ntizite ku baturage aho wasangaga umuturage atinya kwegera umupolisi akamubona nk’undi muntu kugeza aho muri 1994, inzengo z’umutekano nka jandarumori  yakoranga nka polisi ndetse n’izindi nzego zari zishinzwe kurenganura abaturage ari nazo zabarenganyije ndetse abenshi muri bo bagakora jenoside aho abandi bareberaga aho ikorwa. 

Kuwa18/10/2007, iteka rya Minisitiri No.02/07, ingingo yaryo ya 1,  ishyiraho inzego za Community Policing Committees (CPCs) zashyizweho ku nzego z’imidugudu n’utugari,amatora y’izi nzego zombi akaba yarabaye bwa mbere mu gihugu mu mwaka wa 2008.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikaba itagera ku shingano zayo yonyine itabifashijwemo n’abaturage kuko ari bo ikorera bityo ikaba isaba ubufatanye n’abaturarwanda bose ndetse n’izindi nzego kugira ngo  ibashe kurangiza inshingano zayo. Polisi kandi irakomeza gusaba abaturage gukomeza kubahiriza ihame ryo kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo ikumira ry’ibyaha rishoboke ndetse n’itangwa ry’amakuru rikorerwe ku gihe maze dushobore kugira igihugu kirangwamo umutekano usesuye.


<-Back To RNP News