Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yatangiye gusura abapolisi mu turere anabashishikariza kuzakora neza kurushaho mu mwaka w’2014

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yatangiye gusura abapolisi hirya no hino mu gihugu, abashimira uko bakoze neza akazi kabo mu mwaka twarangije w’2013 ndetse anabashishikariza gukomeza kwitwara neza mu kazi kabo muri yu mwaka w’2014, barangwa n’ubunyamwuga, hagamijwe gukomeza kurushaho kubungabunga umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Uru ruzinduko rukaba rwatangiriye mu turere tw’Umujyi wa Kigali n’akarere ka Bugesera ko mu Ntara y’i Burasirazuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2014. Abapolisi bakorera muri utu turere bakaba babanje kugezwaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bwifuriza Ingabo na Polisi by’u Rwanda Noheli nziza n’umwaka mushya w’2014, bukaba bunashimira izo nzego zombi umwete n’umurava zagaragaje mu kazi kazo umwaka ushize.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bapolisi, IGP Emmanuel K. Gasana yabashimiye uko bakoze akazi kabo neza mu mwaka w’2013, ari nabyo byatumye habaho ukugabanyuka kw’ibyaha ku buryo bugaragara. Yakomeje abasaba gukomeza kwitanga bagakora neza kurushaho, kuko ihame ryo kubumbatira umutekano ari uguhozaho bityo hakabaho n’iterambere ry’igihugu.

Kugira ngo ibyo bigerweho, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko hari ingamba zafashwe zirimo gukomeza guha amahugurwa anyuranye abapolisi , gukomeza ubufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira ibyaha “community policing”, gukomeza kandi ubufatanye ku rwego mpuzamahanga, haba mu gufasha ibindi bihugu mu bijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ndetse no gufatanya na Polisi mpuzamahanga “interpol “ n’imiryango ihuza za polisi z’ibihugu nka EAPCCO n’indi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yanavuze ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza gushaka no gushyira mu bikorwa icyatuma imibereho myiza y’abapolisi ikomeza kuba myiza. Hazanakomeza kandi ugukorana n’ibitangazamakuru bitandukanye hagamijwe kugaragariza abaturage ishyirwa mu bikorwa by’inshingano za Polisi y’u Rwanda.

IGP Emmanuel K. Gasana akaba yasoje asaba abapolisi kwitandukanya no kwamaganira kure ingeso mbi ya ruswa kuko idahesha agaciro Polisi ndetse n’abapolisi ubwabo, akomeza abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza bityo uru rwego rw’umutekano rugakomeza kuzuza neza inshingano zarwo.