Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kwirinda inkongi z’imiriro birashoboka mu gihe buri wese abigizemo uruhare

Inkongi z’imiriro ni zimwe mu mpanuka muri iyi minsi zihangayikishije abanyarwanda bose muri rusange, inzego za leta zitandukanye, n’iz’umutekano by’umwihariko.

Inkongi z’imiriro zose, zaba izibasira amazu cyangwa amashyamba, zitangira ari igishashi cy’umuriro, bikarangira ibintu byose bibaye umuyonga ndetse hakaba hagwamo n’abantu.

Biragaragara ko hari n’impanuka z’inkongi z’imiriro zibasira amazu y’abantu nabo ubwabo babigizemo uruhare, uretse ko baba batabizi.

Nk’urugero, hari ubwo umuntu yuzuza inzu ye imuhenze, ugasanga mu gihe cyo gushyiramo amashanyarazi, afashe umuntu utanafite ubumenyi mu by’umuriro w’amashanyarazi, akaba ariwe aha ako kazi, nawe agatangira gusobekeranya insinga, ntamenye ko iyo insinga z’umuriro zishyizwe mu nzu nabi, ari kimwe mu bishobora gutera inkongi y’umuriro, bityo inzu yose ikaba yagurumana ndetse n’abantu bakaba bahasiga ubuzima.

Kubera iyo mpamvu, Polisi y’u Rwanda, irasaba abubaka amazu bashaka gushyiramo umuriro w’amashanyarazi, guha ako kazi ababifitiye ubumenyi, bazi kubikora neza, kandi bakabikorana ubuhanga.

Ikindi abantu birengagiza, cyane cyane abacuruzi, ni ukuvanga ibicuruzwa byabo bisanzwe, n’ibitera  inkongi nka peteroli cyangwa ibiyikomokaho, biyibagije cyangwa babyirengagije nkana ko igihe hadutse inkongi, iyo peteroli n’ibiyikomokaho bihita byongera ubukana bw’umuriro maze iduka ryose rigakongoka.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abacuruzi nk’aba kuvangura ibicuruzwa bisanzwe n’ibikomoka kuri peteroli.

Polisi y’u Rwanda kandi irasaba abantu gukomeza kugira uruhare mu kwirinda inkongi z’imiriro bafatanya mu kuzikumira, kandi birinda ibyo byose byatuma izo nkongi  zibaho, kuko iyo zibayeho, ubuzima bw’abantu burahagendera, ibintu bitandukanye bikangirika birimo imitungo , ibikoresho byo mu nzu, amatungo n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda iranibutsa abantu  gutunga ibikoresho byabugenewe mu kuzimya inkongi z’imiriro bizwi nka”kizimyamwoto” kugira ngo ziramutse zinabayeho habeho ubutabazi bwihuse.

 Haramutse hari ibindi bisobanuro mwakenera, mwahamagara ku murongo w’112 cyangwa nimero ya terefoni y’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabaaa abari mu kaga ariyo 0788311120.