Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa y’abapolisi bo mu bihugu byo mu karere ku kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Nzeri, ku cyicaro cy’ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana habereye umuhango  wo gutangiza  amahugurwa y’abapolisi 60 baturutse mu bihugu byo muri aka karere. Aba bapolisi bakaba bitegura kujya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro mu mahanga.

Iki kikaba ari icyiciro cya 39 cy’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro, akaba ari ku nshuro ya kabiri amahugurwa nk’aya abera mu Rwanda.
Aba bapolisi bakaba baturuka mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, Jibuti, Etiyopiya, Kenya, Sudani, Tanzaniya, Uganda na Somaliya.

Mu muhango wo gutangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wungirije w’ishuri rya Polisi rya Gishari ACP Wilson Kayitare yishimiye ko u Rwanda muri rusange ndetse n’ishuri rya Gishari by’umwihariko byongeye gutoranywa ku nshuro ya 2 ngo  hakire aya mahugurwa.

Yavuze ko aya mahugurwa atyaza ubwenge n’ubumenyi bw’abapolisi, bakagaragaza ubuhanga aho boherejwe hose mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

Yakomeje kandi avuga ko aya ari amwe mu mahugurwa menshi abera muri iri shuri, mu rwego rwo kongerera ubumenyi abapolisi bajya mu mahanga mu butumwa bw’amahoro, baba abanyarwanda ndetse n’abo mu karere k’ibiyaga bigari.

Yasoje abwira abitabiriye aya mahugurwa ko ubuyobozi bw’ishuri bubinyujije ku buyobozi bwa polisi y’u Rwanda buzakora ibishoboka byose kugira ngo  amasomo  azagende neza.

Uwavuze mu izina ry’uhagarariye umutwe w’Inkeragutabara muri Afurika y’iBurasirazuba, Bwana Mwangi Wanderi yavuze ko aya mahugurwa azongerera ubumenyi abayitabiriye, bigatuma Polisi y’u Rwanda n’iz’ibihugu by’Afurika y’iBurasirazuba bitera imbere mu rwego rwo kubungabunga amahoro ku isi.

Yakomeje ashimira uruhare uyu mutwe ugira mu gutera inkunga amahugurwa nk’aya, anashimira by’umwihariko ikigega cy’abanyadanemariki cyateye inkunga aya mahugurwa y’icyiciro cya 39 cy’abapolisi bazajya kubungabunga amahoro mu mahanga.

Yanavuze ko uko bazitwara neza aho bazoherezwa mu butumwa, bizashimisha abateye inkunga aya amuhugurwa kuko inkunga yabo itazaba yarapfuye ubusa.

Yakomeje asaba abayitabiriye gukurikira neza amasomo yabo, bakongera ku bumenyi basanganywe, kandi bakazakorera hamwe.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango wanatangije aya mahugurwa kumugaragaro, akaba yari umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza, yavuze ko yizera ko abarimu bateguwe neza kandi bakaba bazabaha ubumenyi buhagije.

Yabasabye kuziga neza uko bakemura amakimbirane, ndetse n’ubwoko bwayo, kuko aho bazoherezwa aribyo bibazo bazahura nabyo.

DIGP Dan Munyuza yakomeje ababwira ko u Rwanda ruzi neza ingaruka y’amakimbirane, kuko ariyo yarugejeje ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Yasoje ashimira umutwe w’Inkeragutabara muri Afurika y’iBurasirazuba kuba waratoranyije u Rwanda ngo rube arirwo rwakira aya mahugurwa.