Polisi y’u Rwanda iragira inama urubyuruko rw’abakobwa kwirinda gukuramo inda no kwemera kurera abo bibarutse

Ikibazo cy’uburaya no gutwara  inda zidateganyijwe, tutibagiwe no kwanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera Sida, ni bimwe mu byugarije urubyiruko rwacu cyane cyane urw’abakobwa, kuko aribo ingaruka z’izi ngeso mbi zikoraho cyane.

Guterwa inda ariko bishobora kugira intandaro ku mpamvu nyinshi: hari abana baba batarashoboye kugira amahirwe yo kuganirizwa ububi bwo gukora imibonano mpuzabitsina batarageza igihe bityo bakabijyamo bakina ari naho bavana inda batateganyije, abandi ni abishora mu mwuga w’uburaya kubera ingeso cyangwa kubera kubura uburere  cyangwa kubura ababitaho nk’imfubyi, hakaba n’abana b’abakobwa batwara inda z’indaro babishowemo n’abantu bakuru babaha ibisindisha  nk’inzoga n’ibindi, bikarangira babakoresheje imibonano mpuzabitsina.

Ntitwakwibagirwa ariko ko hari n’abana baterwa inda bakoreshejwe imibonano ku gahato; aba nabo bakaba bahura na ziriya ngaruka.

Kubera ibi bibazo ndetse n’ibindi tutavuze byose bikururira abana b’abakobwa gutwara inda zidateganyijwe ndetse n’ingaruka zibikomokaho,  bituma bafata ibyemezo bigayitse byo gukemura ikibazo cy’inda baba batwite bakazikuramo mu buryo butandukanye harimo n’ubutuma bahatakariza ubuzima ubwabo cyangwa bagahotora abo baba bibarutse nabyo bikurikirwa no  guhabwa ibihano biteganyirizwa abakora ibyo byaha byombi  n’ibindi,…

Urugero twatanga rugayitse ni urwo kuwa kane tariki ya 2 Mutarama 2014, mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, umwana w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko  yahisemo kwica umwana w’umukobwa  yari amaze kubyara akamujugunya mu musarani , aho umutwe wo muri Polisi y’u Rwanda ushizwe kuzimya imiriro no gutabara abari mu mu kaga watabajwe ugakura umurambo w’urwo ruhinja mu musarani, ubu uwarubyaye akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

Kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent (SSP) Urbain Mwiseneza, akaba agira abantu inama, cyane cyane urubyiruko rw’abakobwa ko bakwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina batarageza igihe, abagejeje igihe kandi nabo bagakora ibinyuze mu mategeko kugirango hirindwe inda zidateganyijwe n’ibigendanye nazo birimo kuzikuramo, kwica impinja n’ibindi, bigakurikirwa n’ibifungo ku bafashwe, gutakaza ubuzima kubera uburyo bikorwamo n’izindi ngaruka nyinshi.

SSP Mwiseneza kandi arasaba n’ababyeyi kutibagirwa uruhare rwabo mu gukurikirana abana b’abakobwa ibyo babamo n’abo babana, kubaganiriza ku mibonano mpuzabitsina n’imyororokere muri rusange kandi  bakababwira ko n’uwaba yatwaye inda by’impanuka atatereranwa ahubwo yakwegerwa agahumurizwa kugirango bamurinde kwiheba aribyo bikurura ya myitwarire mibi twavuze haruguru.


<-Back To RNP News