Polisi y’u Rwanda irashimira imyitwarire abakoresha ibinyabiziga bagize mu mpera z’umwaka wa 2013

Nk’uko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ribitangaza, ku munsi usoza umwaka wa 2013 nta muntu wahitanywe n’impanuka zo mu muhanda kubera ingamba nyinshi zaba izo Polisi y’u Rwanda yafashe ndetse n’abakoresha ibinyabiziga.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superitendent of Police (SP)JMV Ndushabandi yatangaje ko bimwe mu byatumye impanuka zigabanuka ari uko abakoresha umuhanda ubwabo bitaye ku mutekano wabo n’uwabo batwaye, bakirinda gutwara abantu barenze abo ibinyabiziga byabo byemerewe gutwara, birinda gusinda bagatwara n’ibinyabiziga, birinda gutwara ku muvuduko ukabije, muri rusange bubahiriza amategeko y’ikoreshwa ry’imihanda.

Yakomeje avuga kandi ko n’ ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryari ryafashe ingamba zirimo gushyira imodoka za Polisi mu mihanda ijya mu ntara zicunga uko abatwara ibinyabiziga bubahiriza amategeko y’umuhanda, mu mujyi hakaba harongewemo abapolisi mu muhanda, ibyo byose bikaba byaratumye imodoka zigenda buhoro.

Ndushabandi yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikomoje gushyiraho ingamba zituma impanuka zigabanuka mu muhanda bitari mu minsi mikuru gusa, ahubwo iminsi yose, bityo ikaba igiye kujya ifunga ikinyabiziga gipakiye abantu cyangwa ibintu birenze ubushobozi bwabyo, ndetse ikazajya inafunga ikinyabiziga kigaragaweho umuvuduko ukabije, kandi Polisi y’u Rwanda ikaba izakomeza kongera abapolisi bo mu muhanda, ndetse no kwigisha abaturage n’abatwara ibinyabiziga uko bakwitwararika kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ndushabandi yasoje ashimira abakoresha ibinyabiziga uko bubahirije amategeko y’umuhanda muri iyi minsi yasozaga umwaka wa 2013, abasaba gukomeza kugira iyo myitwarire, birinda gutwara basinze, birinda umuvuduko ukabije, kandi bakomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda.


<-Back To RNP News