Polisi y’u Rwanda iragira inama abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge

Bizwi neza ko kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi,  inzoga  zitemewe n’amategeko n’ibindi,  ari intandaro y’ibyaha bikunze gukorwa, cyane cyane ibyo gukubita no gukomeretsa bivamo ubwicanyi,ubugizi bwa nabi butandukanye nko gusambanya abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi. Ibi byose bikaba bigira ingaruka ku buzima bw’abantu tutibagiwe ko bimwe binabahitana.

Mu rwego rwo gukumira icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda  ikora ibishoboka byose, ngo ifate ababicuruza n’ababinywa.

Ni muri urwo rwego, mu ijoro ryo  kuri uyu wa gatatu, tariki ya 1 Mutarama  2014, polisi ikorera mu mu karere ka Gakenke, yahafatiye imodoka  yo mu bwoko bwa Toyota Corolla RAB 221 K yerekezaga i Kigaliyari ipakiye urumogi.

Polisi ikorera muri ako karere itangaza ko iyo modoka igiye kugera aho bari bari mu kazi kabo gasanzwe, yasubiye inyuma igaca mu kandi gahanda kari hafi aho, maze abapolisi baramukurikira ariko bagahura agaruka, ahita abemerera ko avuye guta urumogi yari afite mu modoka, aho yagiye kubereka aho yarutaye mu murima w’ibigori, bagasanga rugera ku biro 50, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

Uyu mugabo ariko ,ngo bikaba atari inshuro ya mbere afatiwe mu bikorwa nk’ibi byo gucuruza no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi, kuko n’ubundi yigeze gufatirwa muri aka karere aho na none yari aruvanye i Rubavu arujyanye mu mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abishora mu bikorwa bibi byo gucuruza ibiyobyabwenge  kubireka ahubwo bakitabira ibikorwa byabateza imbere kandi bakibutswa ko Leta y’u Rwanda yorohereza abashaka gushora imari yabo mu nzego zitandukanye, aho kuyishora mu bibakururira ibihombo no  gufungwa n’izindi ngaruka.

Polisi  kandi muri iki gihe yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha harimo n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, iragira inama  abaturage ko  nabo bakwiye kugira uruhare muri urwo rugamba, bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano,  kandi  bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo hirindwe ibibi bizanwa n’ibiyobyabwenge.


<-Back To RNP News