Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Intumwa zo mu muryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza zasuye Polisi y’u Rwanda

Intumwa enye zo mu bihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’ icyongereza (commonwealth) kuwa gatanu tariki ya 13 Nzeri zasuye Polisi y’u Rwanda, izi ntumwa zikaba ziri mu Rwanda aho zirimo gukurikirana aho imyiteguro y’amatora y’abadepite igeze. Izi ntumwa ntizikurikirana iyi myiteguro gusa kuko zizaba ari n’indorerezi mu matora  y’abadepite ateganyijwe gutangira ku itariki ya 16 Nzeri. Ubwo basuraga Polisi y’u Rwanda, bagaragarijwe uko Polisi yiteguye kuzacunga umutekano mu gihe cy’amatora.
Mu kiganiro bagejejweho n’imuvugizi wa Polisi  y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yababwiye ko ubundi mu nshingano nyinshi za Polisi y’u Rwanda, iy’ibanze ari ugucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo, bityo mu gihe cy’amatora, Polisi y’u Rwanda ikazubahiriza iyo nshingano, ikora ibyo isabwa n’itegeko , yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu,  n’ibindi. ACP Damas Gatare yabwiye izo ntumwa ko Polisi yafashe ingamba zitandukanye kugira ngo ikumire uwatuma ayo matora atagenda neza. Yakomeje ababwira ko k’ubufatanye n’izindi nzego, buri wese akwiye kwishyira akizana kandi akagira icyizere ko amatora y’abadepite azakorwa mu bwisanzure ndetse no mu mutekano usesuye.
Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera akaba ashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi muri iki gihe cy’amatora,  yabwiye izo ntumwa zo mu muryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, ko Polisi y’u Rwanda yarangije imyiteguro yose irebana n’aya matora y’abadepite. CP Emmanuel Butera yavuze ko Polisi izaherekeza  ibikoresho by’itora kugera bigejejwe aho gutora bizabera ndetse ikazanacunga  n’umutekano w’aho amatora azabera. Ku kibazo cyo kumenya niba abapolisi nabo bazatora, CP Emmanuel Butera yabwiyeabo bashyitsi ko nk’abandi banyarwanda, abapolisi nabo bafite uburenganzira bwo gutora ku buryo n’abapolisi bazaba bacunga umutekano nabo bazatorera aho bazaba bari.