Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Hasojwe amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusunya ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Abapolisi 26 bakorera hirya no hino mu gihugu bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) kuwa gatanu tariki ya 13 Nzeri barangije  amahugurwa y’iminsi itanu akaba yari  agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukusunya ibimenyetso by’ahabereye icyaha ndetse no kurinda ahabereye ibyaha kugira ngo bifashe mu iperereza.

Asoza ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ACP Theos Badege yavuze ko kongerera ubumenyi nk’ubu abapolisi ari imwe mu ntego Polisi y’u Rwanda yihaye kugira ngo igere ku nshingano zayo. ACP Theos Badege yakomeje asaba  abo bagenzacyaha ba Polisi gukora neza akazi kabo barangwa n’ubunyamwuga, ibyo bikaba bifasha gukora neza iperereza bityo abakoze ibyaha bakabihanirwa naho abadafite ibimenyetso bibashinja bakarenganurwa.

Chief Inspector of Police (CIP) Richard Iyaremye ni umwe mu bahuguwe, yavuze ko ayo mahugurwa yazamuye cyane ubumenyi n’ubushobozi bwabo nk’abagenzacyaha ku byerekeranye no kurinda ahabereye icyaha. Yavuze kandi ko aya mahugurwa azabafasha kujya banononsora kurushaho ibimenyetso by’ibyaha bityo bigashyikirizwa ubushinjacyaha bityo bigafasha mu bijyanye n’ubutabera.

Chief Superintendent (CSP) Francis Gahima nawe yari mu bahuguwe, we yavuze ko aya mahugurwa abasigiye byinshi kuko kumenya uko witwara ndetse no kurinda ahabereye icyaha bigira uruhare rukomeye mu iperereza kugera rirangiye.

Abasoje ayo mahugurwa bahawe amasomo ajyanye n’uko amafoto y’aho icyaha cyabereye afatwa, uko umugenzacyaha agenda neza ahabereye icyaha kugira ngo ibimenyetso byafasha gutahura umunyacyaha bitangirika ndetse n’uburyo ibyo bimenyetso bikusanywa bikanabikwa.

Abo bagenzacyaha bigishijwe kandi uko bapima ibimenyetso biba byakusanyijwe ni ukuvuga hapimwa ibikumwe, ibirenge biba byakandagiye ahabereye icyaha n’ibindi, ibyo byose bigakorerwa isuzuma hifashishijwe ibikoresho bigezweho kugira ngo abanyabyaha batabwe muri yombi.