Polisi y’u Rwanda irakangurira abacuruzi gushishoza amafaranga bahabwa n’abaguzi

Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu gukumira icyaha cyo gukora no gukoresha amafaranga y’amahimbano, ibi bikaba byaratumye iki cyaha kigenda kigabanuka.

Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje gusaba abacuruzi kwitonda, cyane cyane abacuruza tubari n’abacuruza mu maduka ko bajya bagenzura amafaranga bishyurwa cyane  cyane mu masaha y’umugoroba,  kuko aribwo abatekamutwe babonamo icyuho cyo gutanga amafaranga y’amakorano.

N’ubwo cyagabanutse ariko, hari abatarumva neza izi nama Polisi y’u Rwanda ibagira, ku buryo hari abagifatiwa muri ibi byaha.

Ni muri urwo rwego ku cyumweru tariki ya 17 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano.

Umwe bu bakekwaho iki cyaha, ni umugabo w’imyaka 31 wafatiwe mu mu kagari ka Bugera, umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, akaba yarafatanywe inoti 6 z’ibihumbi 5.000, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Ngoma ibitangaza, ngo uyu mugabo yagiye guhaha mu iduka, nyuma yishyura amafaranga y’amahimbano, nibwo nyir’iduka atamushize amakenga ku mafaranga yari afite. Uyu nyir’iduka afatanyije n’abaturage bari aho  bahise bitabaza Polisi ihita imufata.

Uyu wafashwe avuga ko aya mafaranga nawe yari yayahawe n’umushyitsi we wari wamusuye, ariko akaba we yarahise atoroka.

Undi wafatanywe amafaranga y’amahimbano ni umugabo w’imyaka 28, we akaba yarafatiwe mu kagari ka Ryamanyoni, umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, akaba yarafatanywe inoti 23 za 2.000Frw.

Ngo uyu nawe yagiye ikarita yo gushyira muri telefone, yishyura inoti ya 2000 Frw, nyir’iduka abonye ko anoti amuhaye ari impimbano, abibwira abaturanyi be bari hafi aho,  nabo bahita bitabaza Polisi nayo imuta muri yombi.

Uyu mugabo avuga ko nawe aya mafaranga yari yayahawe n’uwo baguze inka, ariko akaba atari yamenye ko harimo amahimbano. Uyu we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Bénoit Nsengiyumva, yashimye abaturage kuko bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bagabo, anabasaba gukomeza gutangira  amakuru ku gihe  y’abantu bigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange, kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda


<-Back To RNP News