Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abantu bane bafunzwe bazira gukora inyandiko mpimbano n’ubwambuzi bushukana

 Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Nzeri 2013, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abagabo babiri n’abagore babiri bakekwaho gukora irangamuntu n’ibindi byangombwa bitangwa na Leta ku buryo butemewe n’amategeko. Abo ni Twagiramungu Aloys, Niyonzima Alphonse, Mukeshimana Marie Louise na Umurungi Sanyu.

Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Musanze ibitangaza, ngo intandaro y’ifatwa ry’aba bantu, ni uyu Niyonzima Alphonse utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima umenyerewe nk’umuntu ushakira abandi ahari amazu agurishwa cyangwa akodeshwa. Uyu Niyonzima Alphonse yaje gushakwa n’umugabo witwa Kahinda Noel ngo amurangire inzu yo kugura amujyana ku Kimihurura amwereka inzu ifite agaciro ka miliyoni 15, ariko amubuza kwinjiramo ngo kuko icumbitsemo abazungu, ahubwo amuha nimero ya telefone y’uwo yitaga nyir’inzu ngo witwa Rudasingwa Jean.

Nyuma baravuganye amubwira ko inzu yayishimye, banumvikana ko bazahura akamwishyura, nyamara umunsi bavuganye ugeze Kahinda yaterefonnye Rudasingwa amubwira ko arwaye ahubwo ari no mu bitaro.

Uyu Niyonzima wari washatse inzu yagiriye inama Kahinda kuvugana n’umugore wa Rudasingwa ariwe Mukeshimana Marie Louise akaba ariwe bakomeza kujya bavugana, nawe amuha nimero ye ya telefone.

Hashize igihe bavugana kuri telefone, uyu mugore  yamubwiraga ko  yitwa Uwamahoro Clementine kandi ko atuye mu karere ka Rubavu, akajya amwaka amafaranga yo kuvuza umugabo we ndetse ngo na nyuma y’igihe gito, uyu mugore yamubwiye ko Rudasingwa yitaga umugabo we yitabye Imana maze amwaka amafaranga yo kumushyingura. Kahinda Noel ariwe washakaga inzu yo kugura, yakomeje kumwoherereza amafaranga kuri telefone (Mobile Money).

Baje guhurira mu karere ka Musanze, bemeranywa kugura, umugore nawe kuko yari azi ko mbere yo kugura agomba kuzatanga nimero y’irangamuntu, yashatse umugabo umukorera indangamuntu yanditseho Uwamahoro Clementine, nibwo yagiye gushaka uyu Twagiramungu Aloys arabimukorera, ariko mu gihe yari agikoresha ibyo byangombwa bihimbano, yakomeje gutinza nkana umunsi wo kugurisha inzu.

Kera kabaye Kahinda Noel yagize amakenga ko bariya bantu ari abatekamutwe, maze yiyambaza Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze, bamugira inama ko najya kubishyura yazabahamagara bakareba niba ibyo akeka ari ukuri.

Bamaze kubona ibyangombwa byose bari bakeneye ngo batekere umutwe Kahinda baramuhamagaye ngo bahurire muri resitora Bar CINFOP mu mujyi wa Musanze, nawe ahamagara Polisi ibata muri yombi uko ari bane, ibasangana indangamuntu, ibyemezo by’ubutaka, icyangombwa cyemeza ko Rudasingwa Jean yapfuye n’uruhushya rwo gutwara imodoka byose by’ibihimbano.

Ku marangamuntu babafatanye, harimo iya Uwamahoro Clementine ariwe Mukeshimana Marie Louise, n’iya Umugwaneza Sandra ariwe Umurungi Sanyu bavugaga ko ari imfura ya Rudasingwa na Uwamahoro.

Aba bose bemera icyaha cyo gukora impapuro mpimbano, ariko bakitana ba mwana kuzikora.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Chief Superitendent (CSP) Francis Gahima yatangaje ko aba bantu bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukora inyandiko mpimbano n’ubwambuzi bushukana.

CSP Gahima yakomeje avuga ko ubu bujura butari busanzwe mu ntara y’amajyaruguru, maze asaba abantu kugira ubushishozi kubyo bagura, cyane cyane abagura ubutaka n’amazu. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru yaburiye abakora ubushukanyi nk’ubu ko bubagiraho ingaruka, harimo gufungwa bagasiga imiryango yabo, abagura batashishoje nabo bakaba bahomba amafaranga yabo.

Guhimba cyangwa guhindura inyandiko bihanwa n’ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ,uwabikoze  ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi( 7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugaza kuri (3.000.000).

Naho kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri, uwabikoze, ingingo ya 318 imuhanisha   igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabuy’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).