Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Muhanga: Akurikiranyweho kwihekura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ukurikiranyweho kuba yabyaye umwana yarangiza akamuta mu musarani. Ibi byabereye mu murenge wa Nyabinoni, akarere ka Muhanga.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu mukobwa yari asanzwe abana na nyina na se, hanyuma aza gutwita ariko akabihisha maze nyina aza kubonako umwana we atwite ariko yamubaza akamuhakanira akamubwira ko adatwite.

Murukerera, Akamahari Seraphine nyina wuwo mukobwa wihekuye yagiye ku musarani nibwo yagezeyo yumva umwana ararira mu musarani ahita acyeka ko umukobwa we yaba yabyaye agiye mu cyumba cye asanga niwe wabye niko guhita atabaza abaturanyi maze baraza bakuramo uwo mwana ya pfuye maze bahita bajyana nyina kwa muganga kuko nawe yarameze nabi kubera kwibyaza wenyine.

Umurambo w’umwana wahise ujyanwa mu bitaro  bya Kabgayi na nyina akaba ariho akurikiranirwa yazamara gukira akazagezwa imbere y’ubutabera kugirango aryozwe ibyo yakoze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo Chief Superintendent Hubert Gashagaza yatangaje ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe. Yakomeje  avuga ko mu gihe habayeho gusama inda ku buryo butateganyijwe  umuti atari ukwihekura kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.

Aragira inama kandi abakobwa ko bakwiye kugira indangagaciro za Kinyarwanda mu gihe basamye inda zitateguwe bakwiye kuzibyara kuko kuzikuramo bibagiraho ingaruka haba ku buzima bwabo ndetse bakaba bahabwa n’ibihano biremereye.