Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: CPC’s n’abahuzabikorwa b’utugari bakanguriwe kurwanya ibyaha

Muri gahunda ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka  Nyamasheke bwihaye yo gukangurira abatuye aka karere kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, iyi gahunda ikaba yaratangiriye mu ishuri  ryigisha ubuhinzi n’ubworozi rya  Ntendezi ku itariki ya 11 Gashyantare, ku itariki ya 13 Gashyantare2014, iyi gahunda yakomereje mu bagize komite zishinzwe gukangurira abaturage kwicungira umutekano CPC’s, ndetse n’abahuzabikorwa b’ubutugari, bose hamwe bageraga kuri 530 baturutse mu mirenge 6 igize sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga ariyo Ruharambuga, Karengera,Bushekeri, Shangi, Bushenge, Nyabitekeri.

Mu biganiro bahawe na Chief Inspector of Police (CIP) Adrien Rutagengwa uyobora sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo kunywa ibiyobyabwenge, anabasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge n’uko babyirinda.

Yanabasobanuriye kandi ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ry’aba irikorerwa abana n’abantu bakuru.

Nyuma y’ibiganiro, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bishimira ibisubizo bahawe bafata ingamba z’uko ibibiganiro bagiye kubigira ibyabo ndetse ko bagiye gushyira imbaraga mugukumira ibyaha no gutangira amakuru gihe.

Biyemeje kandi  kuzageza ubutumwa bahawe mumiryango yaboManiragaba Silas ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Shangi, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.

Kuri we, ngo  ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma abaturage bamenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo banyabo baturage nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa mu midugudu kugira ngo habeho kubikumira.