Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urumuri Rutazima rwageze mu karere ka Muhanga

Urumuri Rutazima uyu munsi rwageze mu karere ka Muhanga, akarere ka cumi na kabiri mu turere mirongo itatu ruzazenguruka. Uru rumuri ruzagaruka I Kigali ku itariki ya 7 Mata 2014, ubwo icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kizaba gitangijwe ku rwego rw’igihugu. Kanda hano urebe aho uko urumuri ruzazenguruka igihugu cyose

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku niwe uri bwakire urumuri uyu munsi. Uyu muhango uraza kwibanda ku kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka rw’akarere ndetse n’igihugu muri rusange kuva ayo marorerwa yahagarikwa.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Anastase Murekezi. Urumuri rurakirwa ruturutse mu karere ka Nyamasheke, rurakirwa n’abanyeshuri babiri bafite imyaka makumyabiri, Jacqueline Niyonsenga na Jean-Marie Vianney Uwishema. Korali igizwe n’abanyeshuri batandukanye b’i Kabgayi iraririmba indirimbo yihariye yo kwakira urumuri nayo yitwa ‘Urumuri Rutazima’. Umuyobozi wa gahunda yitwa Jean Baptiste Mugunga.

Ubuhamya buratangwa na Oswald Kayihura ufite imyaka 55, umucikacumu akaba na Perezida wa IBUKA mu murenge wa Nyarusange. Oswald yari umuhinzi mbere ya Jenoside, akaba yibuka ukuntu radiyo yakomezaga ivuga ko Abatutsi bazicwa bagashira. We n’umuryango we bahungiye I Kabgayi akaba ari naho barokokeye. Muri uyu muhango, Sgt Clarisse Mukamusana arasoma umuvugo.

Ubundi buhamya buratangwa na Mukeshimana Dominique, wagize uruhare muri Jenoside mu Karere ka Muhanga. Ni umwe mu bari bayoboye ibitero I Kabgayi na Rugendabari (ahazwi nka Cyome). Abatutsi baricwaga barangiza bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo. Dominique ubu yarangije igihano cye kandi akaba yicuza ibyo yakoze.

Gahunda yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Muhanga

Ryari: tariki 13 Gashyantare 2012, kuva I saa munani kugeza I saa kumi
Hehe: Kabgayi, Muhanga

Ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi wa gahunda Jean Baptiste Mugunga

Korali y’abana irarimba indirimbo Urumuri Rutazima yakira urumuri

Ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku

Filime ngufi Kwibuka Twiyubaka

Ubuhamya bw’uwacitse ku icumu Osward Kayihura

Umuvugo wa Sgt Clarisse Mukamusana

Ubuhamya bwa Dominique Mukeshimana

Abashyitsi baraza kwandika ubutumwa bwo Kwibuka

Ijambo rya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Anastase Murekezi

Urumuri Rutazima rugaragaza ukwihangana n’imbaraga z’Abanyarwanda  muri iyi myaka 20 ishize habaye Jenoside. Urumuri Rutazima ruzakoreshwa mu gucana urumuri rwo Kwibuka  hirya no hino mu gihugu. Urumuri Rutazima nirugaruka I Kigali tariki ya 7 Mata 2014, Perezida Kagame azarukoresha mu gucana urumuri rwo Kwibuka nihatangizwa icyunamo ku rwego rw’igihugu.

Urumuri Rutazima nirwo kandi ruzifashishwa mu gucana buji mu ijoro ryo kwibuka tariki ya 7 Mata 2014.

Mushobora kureba amafoto na za videwo ku mbuga zacu za YouTube na Flickr.

Source: Kwibuka.rw