Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Abapolisi 38 bagiye kwerekeza mu butumwa bw’amahoro

Itsinda ry’abapolisi 38 barimo 21 b’igitsinagore,  kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2013, bahawe ubutumwa  bwo kubifuriza akazi keza no guhagararira neza igihugu, mu gihe bitegura kwerekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani no muri Haiti. Muri aba bapolisi 35 bazajya mu ntara ya Darfur, naho 3 bajye muri Haiti.

Ubwo butumwa bakaba babuhawe n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda Deputy Inspector General of Police (DIGP) Dan Munyuza  ku cyicaro gikuru  cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu ijambo yabagejejeho, yababwiye ko akazi bagiyemo ari aka gipolisi gasanzwe, itandukaniro rikaba ari uko bazakorana n’abandi bavuye mu bindi bihugu.

Yababwiye ko ibihugu bagiyemo bifite umuco utandukanye n’uw’u Rwanda, bakaba bazahasanga ibintu bishya bitandukanye, ndetse bakaba bagiye kure y’imiryango yabo, bityo bakaba basabwa kuzihangana.

Yabasabye kuzakorana umurava akazi kabo, bakarangwa n’ikinyabupfura, bakitanga, bagatera ikirenge mu cy’abandi bapolisi bababanjirije mu butumwa bw’amahoro  mu bindi bihugu, kuko aho bagiye hose bashimwaga.

Yanababwiye kandi kuzaba intumwa nziza, bakaba inyangamugayo, kandi bakazarangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

Yasoje abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize, maze bakazagaruka bambaye imidari y’ishimwe bityo bakaba bahesheje ishema igihugu.

Aba bapolisi bazahaguruka mu kuwa gatanu tariki ya 27 Ukuboza, bakaba bazamarayo umwaka umwe .

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 600 nibo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo  Haiti, Sudani, Kote Divuwari, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya, Gineya Bisawu, na Mali.