Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Impunzi ziri mu Nkambi ya Nyabiheke zakanguriwe Kwirinda Ibiyobyabwenge

Impunzi ziri mu Nkambi ya Nyabiheke, iri mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’ Iburasirazuba, ejo tariki ya 12 Gasyantare zasuwe n’ ishami rya Polisi rishinzwe imikorere n’imikoranire hagati ya Polisi n’ abaturage (Community Policing), aha izi mpunzi zikaba zarakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge.

Izi mpunzi zigeze ku 14,117 zikaba kandi zaranasabwe kugira uruhare mu kubungabunga ibiducyikije ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kimwe n’ ibindi byaha.

Superintendent Ireré Rene, akaba ari umuyobozi w’ ishami rya Polisi rishinzwe imikorere n’imikoranire hagati ya Polisi n’ abaturage, yasabye izo mpunzi kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, akaba yarabasobanuriye ko bigira mbi zitandukanye ku buzima bw’ uwa bikoresheje ndetse bikanatuma habaho ubwiyongere bw’ ibindi byaha birimo ihohoterwa, urugomo, ubujura n’ ibindi.

Umwe muri izi Mpunzi, Furaha Mutesi, yavuze ko we nabagenzi be biteguye gufatanya na Polisi kurwanya no gukumira ibyaha binyuze mu guhanahana amakuru n’ Inzego z’ umutekano.

Umuyobozi w’ iyi Nkambi, Haguma Ildephonse mu ijambo rye yashimiye Polisi y’u Rwanda inkunga ikomeje gutera izo mpunzi, akaba yavuze ko indwara ya malaria muriyo nkambi yagabanutse bitewe nuko Polisi umwaka ushize yahaye abari muriyo nkambi inzitira mibu ziteye umuti.

Kuriyo tariki, abari mu nkambi za Bene ubu butumwa bwahawe Kigeme, Munyagatare na Kiyanzi, bakaba nabo baragejejweho bene ubwo butumwa.