Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Magendu ni mbi kuko idindiza ubukungu bw’igihugu n’iterambere ry’uyikora

Nk’uko bisanzwe bizwi, ubucuruzi bwa magendu n’ibijyanye nabwo byose bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu tutibagiwe n’abagituye kuko baba batakibonye ibyo bateganyirizwa n’ingengo y’imari y’igihugu cyabo , twavuga cyane cyane ibikorwa remezo nk’amashuri , amavuriro, imihanda n’ibindi,…

Magendu idindiza iterambere ry’inganda zo mu gihugu kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu haba mu gihugu imbere no hanze yacyo kandi bikagabanya n’umusaruro ku mbaraga ziba zakoreshejwe n’igihugu mu buryo butandukanye.

Polisi y’u Rwanda rero ikaba igira inama uwo ari we wese waba akora magendu ko yayireka kuko aba ahemukira abaturage n’igihugu muri rusange .

Ni nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, ishami rishinzwe kurwanya magendu, kuri uyu wa kane taliki ya 19 Ukuboza, itereye muri yombi umugabo ukekwaho kuba yinjiza ibitenge mu gihugu ku buryo bwa magendu, abicishije ku mipaka itemewe kunyurwaho n’ibicuruzwa, aho bamusanganye ibitenge 24.

Polisi y’u Rwanda ikaba igira inama abacuruza magendu bose ko ihanirwa kandi iteza igihombo ba nyirayo iyo bafashwe, bikagira ingaruka ku bucuruzi bwabo kubera gushaka inyungu z’ikirenga kuko mu byo  bahanishwa harimo igifungo, gufatira ibyo baba bafatanywe ndetse n’amande yikubye inshuro cumi agaciro k’ibyafatiriwe tutibagiwe n’umwanya umuryango w’uwafashwe umutaho umugemurira n’ibindi ,…