Abanyeshuri kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, byaba ibikorerwa mu midugudu iwabo aho batuye ndetse no mu bigo by’amashuri aho biga. Ubu ni ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi ba Polisi ikorera mu Karere ka Nyamasheke, ubwo bahaga ibiganiro abanyeshuri basaga 600 b’ishuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi rya Ntendezi n’abarezi babo.
Ibi biganiro byatanzwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare, aho Chief Inspector of Police (CIP) Adrien Rutagengwa uyobora sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo kunywa ibiyobyabwenge, anabasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge n’uko babyirinda.
Yanabasobanuriye kandi ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ry’aba irikorerwa abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri n’abarezi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, nyuma biyemeza ko bagiye gushyira imbaraga muri Club bari basanganywe zifitanye isano no kurwanya ibyaha, ndetse biyemeza kuzageza ubutumwa bahawe mumiryango yabo naho batuye igihe bazaba bagiye mubiruhuko.
Umuyobozi w’iki kigo Ndashimye Leonce yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.
Kuri we, ngo ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.
Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.
Yasoje avuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bashinzwe kurera.