Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU - GERENADE ITURIKIYE KU KICUKIRO

Kuwa13 Nzeri, 2013: KIGALI-Rwanda. Kuri uyu mugoroba ahagana samoya z’umugoroba, mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Kicukiro centre hafi y’aho bategera imodoka haturikiye gerenade, umuntu umwe akaba yahise yitaba Imana, abandi 14 barakomereka.

Inzego z’umutekano n’abaganga bahise bagera aho yaturikiye gutabara abakomeretse.

Abakomeretse bahise boherezwa ku bitaro by’umwami fayisali no ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali, aho bari kwitabwaho.

Polisi y’u Rwanda yahise ita muri yombi 3 mu bakekwaho kuba inyuma y’iki gikorwa.

Polisi y’u Rwanda ikaba ishimira abaturage ubufatanye bagaragaje batanga amakuru yanatumye aba bagizi ba nabi bafatwa

Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje gusaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kugirango abandi baba bari inyuma y’iki gikorwa bagezwe imbere y’ubutabera, inabizeza ko umutekano wabo ucunzwe neza.

Polisi y’u Rwanda kandi yihanganishije imiryango yabuze ababo n’iy’abakomeretse, ibizeza ko abagize uruhare muri iki gikorwa bazagezwa imbere y’ubutabera.

ACP Damas Gatare

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda