Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abayobozi b’inzego z’ibanze na CPC’s barashishikarizwa gukomeza kwicungira umutekano

Ibi ni ibyagarutsweho ni bimwe mu byagarutsweho n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda, ubwo bari bari guha amahugurwa y’iminsi 2 abayobozi b’inzego z’ibanze na ba cpc’s bo mu turere twose tugize intara y’amajyaruguru.

Aya mahugurwa yateguwe n’ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, ikaba yarabereye mu Karere ka Musanze guhera tariki ya 8 kugeza kuya 9 Gashyantare 2014.

Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dr. Willison Rubanzana Umuyobozi  w’ishami  ry’ubuvuzi  muri  Polisi  y’u Rwanda,  yibukije   abo bayobozi  inshingano zabo, anabasaba gukomeza gushyira mu bikorwa ibijyanye n’imirimo batorewe ndetse n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano n’uwabo bayobora.

Senior Superitendent  of Police (SSP) Rose Muhisoni,  ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri polisi y’u Rwanda, nawe yabasobanuriye amoko y’ihohoterwa akunda kugaragara mu miryango nyarwanda  harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohorerwa rikorerwa umubiri, n’ ihohoterwa rishingiye k’umutungo.

Yakomeje  abibutsa  abashishikariza kurirwanya bivuye inyuma, amahohoterwa  ashobora guteza  n’impfu zitunguranye.

Superitendent of Police (SP) René Irere ushinzwe ishami rya Polisi  rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha Community Policing, yabibukije  amwe n’amwe mu mahame yayo,aho umuturage wese agomba kwiyumvamo uruhare rwe mu kubungabunga umutekano hagamijwe kurwanya ibyaha bigenda bigaragara hirya no hino.

Yanababwiye kandi amoko y’ibiyobyabwenge , ububi  bwabyo,  n’ingaruka bigira k’uwabinyoye .

Yanabasabye kandi gutanga ibiganiro mu rubyiruko barushishikariza kwirinda ibiyobyabwenge akenshi bikurura  ubusambanyi bubyara icyorezo cya Sida.

Nyuma y’ibiganiro, abitabiriye amahugurwa batanze ibitekerezo bitandukanye, banashimira abayateguye, kuko ngo yabongereye ubumenyi mu kurushaho kurwanya ibyaha aho batuye, bakaba bagiye kurushaho gutanga amakuru kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba, kandi ubwo bumenyi bakaba bagiye kubusakaza mubo bayobora.