Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kicukiro: Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu hafatwa abanyabyaha batandukanye

Polisi ikomeje kwibutsa abantu ko ari ngombwa ko buri muturarwanda wese yakwitwaza ibimuranga aho ari hose, kugira ngo byorohereze abashinzwe umutekano igihe babimubajije, kuko iyo atabifite bigoye kumutandukanya n’inzererezi cyangwa abakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro, Chief Johnson Ntaganda Superitendent of Police (CSP) Johnson Ntaganda, nyuma y’igikorwa cy’umukwabu cyabereye mu murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro, ahafashwe  abantu 9 badafite ibibaranga. Abafatanywe ibi biyobyabwenge bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanombe, mu gihe aba badafite ibyangombwa bajyanywe ku kigo ngororamuco cya Gikondo mu gihe hagitegerejwe gusubizwa mu turere bavukamo.          

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo bakoze umukwabu nyuma y’aho abaturage bari bayihaye amakuru ko hari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 44 wo muri uwo murenge wa Masaka ucuruza urumogi, nibwo bagiye kurusaka bahasanga ibiro 15 n’udupfunyika 352 by’urumogi, ndetse banahasanga litiro 6,5 za kanyanga n’amapaki 104 ya chief waragi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mukwabu wari ugamije kurwanya ibyaha bitandukanye birimo ubujura, kunywa no gucuruza  ibiyobyabwenge n’ibindi, abafashwe bakaba biganjemo urubyiruko.

CSP Johnson Ntaganda akaba yashimiye abaturage batanga amakuru y’aho abakekwa  baherereye kuko ariyo yatumye bafatwa.

Yanasabye abaturage kwirinda kwishora mu kunywa ibiyobyabwenge, kuko byangiza ubuzima bigatuma batitabira umurimo ubateza imbere, ndetse bikabasigira n’ubukene nyuma yo gupfusha ubusa na duke baba bafite.

Yarangije asaba abaturage gukomeza umuco mwiza wo gutanga amakuru ku byahungabanya umutekano aho batuye.