Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi irasaba abatuye ahantu habakururira ibibazo kuhimuka

Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba imiryango igituye ahantu hose hashobora kwibasirwa n’ibiza, kuhimuka bagatura ahagenwe n’uturere twabo, kugirango batagumya kuhatakariza ubuzima.

Ubu butumwa buje nyuma y’aho ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2013 ku mugoroba, imvura nyinshi yaguye mu duce dutandukanye tw’u Rwanda,  ariko ikibasira bikomeye umujyi wa Kigali, igahitana abantu 4, abandi 5 bagakomereka bikabije.

Aba bakomeretse bakaba barwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Iyi mvura kandi, yasenye amazu 10, ndetse n’ibindi bikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imyinshi mu miryango yagezweho n’ibi biza, ari abari bagituye ahantu hashoboraga kubakururira ibibazo, nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissionner of Police (ACP) Damas Gatare yabitangaje, aho yagize ati : « Abenshi mu bakozweho n’ibi biza, ni abari bagituye ahantu hashoboraga kubakururira ibibazo, turasaba rero abakihatuye, kwimukira aho uturere twabo twagennye ».  

Mu itegeko rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda, umutwe wa 2 w’amahame n’inshingano bya Polisi y’u Rwanda,  ingingo ya 7, igika cya 5, kivuga ko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano yo kwihutira gutabara iyo habaye amakuba, ibyago cyangwa impanuka.

ACP Gatare yijeje abaturage ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, bashyizeho ingamba zo gukumira ibiza nk’ibi.

Ushaka ubufasha wahamagara kuri iyi mirongo itishyurwa : 111(ubutabazi no kuzimya inkongi z’imiriro), 110(ishami rishinzwe umutekano wo ku mazi no ku biyaga), 113(ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda), 112 na 117( mu gihe uri mu kaga).

Cyangwa 0788311224, 0788311120(ubutabazi no kuzimya inkongi z’imiriro), 0788311192(ishami rishinzwe umutekano wo ku mazi no ku biyaga).