Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Buri wese arakangurirwa kugira uruhare mu kwirinda inkongi z’imiriro

Muri iyi minsi ndetse no mu mezi yashize hagiye hagaragara inkongi z’imiriro hirya no hino mu gihugu haba izaturutse ku gushya kw’amazu, ugutwikwa kw’amashyamba n’ibindi.

Imibare ituruka mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, irerekana ko kuva mu kwezi ka Mutarama kugera tariki ya 16 Ukuboza 2013 ,habaye inkongi z’imiriro 82 mu gihugu hose.

Izi nkongi z’imiriro zose, 41 zikaba zaraturutse ahanini ku nsinga zishaje ndetse zitujuje ubuziranenge ziba ziri mu mazu hirya no hino ndetse hakiyongeraho ko n’abazishyira ku mazu baba nta bumenyi buhagije babifitemo. Ikindi kandi cyateye izo nkongi z’imiriro ni ikoreshwa nabi ry’ingufu z’amashanyarazi cyane cyane gukoresha ingufu z’amashanyarazi zirengeje ubushobozi bw’insinga ziba zarashyizwe ku mazu. Twatanga urugero rw’inzu ziba zaragenewe guturwamo hanyuma zigahindurwamo nyuma inzu z’ubucuruzi nka za resitora, za hoteri n’izindi.

Mu nkongi z’imiriro  twavuze hejuru zabaye, harimo 7 zaturutse ku bagizi ba nabi batwitse amazu hirya no hino. Urugero twatanga ni urw’abanyeshuri batwitse amazu mu kigo cy’ishuri ryisumbuye ry’ubumenyi rya Byimana mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo mu mezi yashize.

Hanagaragaye izindi nkongi z’imiriro 24, impamvu zaziteye zitabashije kumenyekana kubera ukudatanga amakuru kwa bamwe mu baturage. Izindi nkongi z’imiriro 8 zagaragaye, zaturutse ku ikoreshwa nabi ry’ibikoresho byo mu rugo nabyo bigira uruhare mu guteza izo nkongi. Twavuga; ibibiriti, za buji, amavuta yo guteka n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kujya bayigezaho amakuru hakiri kare yerekeranye n’ahabereye inkongi z’imiriro kugira ngo itabare vuba. Polisi y’u Rwanda irasaba kandi abaturage gukoresha neza ibikoresho bishobora gutera inkongi z’imiriro nk’ibibiriti na za buji.

Polisi y’u Rwanda irasaba kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri, abakozi b’ibitaro, ab’ibigo nderabuzima, ab’amahoteli, ndetse n’abafite sitasiyo za lisansi   kugira ubumenyi ku kuzimya no kwirinda inkongi z’imiriro bityo bikabafasha kuba bakwitabara mu gihe zibayeho. Abandi basabwa kugira ubumenyi ku kuzimya inkongi z’imiriro ni abatunze ibinyabiziga. Ibi barabisabwa kuko hari igihe ibinyabiziga byabo bifatwa n’inkongi z’imiriro bigashya bigakongoka, nyamara mu gihe baba bafite ubumenyi mu kuzimya inkongi z’imiriro hari icyo bakora bityo ibinyabiziga byabo ntibyangirike burundu.

Kugira ubumenyi mu gukoresha ibikoresho  byitwa  kizimyamwoto ni ngombwa kuko byifashishwa ku kurinda inkongi z’imiriro. Ni ngombwa kandi kugira ubumenyi no ku bindi bikoresho byifashishwa mu kuzimya mu gihe habayeho inkongi z’imiriro.

Mu gihe hari uwakenera ibindi bisobanuro ku birebana n’inkongi z’imiriro yagana ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru cyangwa se agahamagara ubuyobozi bw’ishami rishinzwe gukumira, kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga kuri terefone 0788311120.