Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kacyiru: Abagenzacyaha ba Polisi bari mu mahugurwa yo gupima ibimenyetso by’ahakorewe ibyaha hagamijwe gutahura abagizi ba nabi

Abapolisi 26 bakorera hirya no hino mu gihugu bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) bari mu mahugurwa y’iminsi itanu agamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gukusunya ibimenyetso by’ahabereye icyaha ndetse no kurinda aho ibyo bimenyetso byabereye  kugira ngo bifashe mu iperereza.

Ayo mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeli akaba ahuje abakuriye ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Intara, Uturere ndetse no kuri sitasiyo za Polisi hirya no hino mu gihugu.

Abari mu mahugurwa barahabwa amasomo ajyanye n’uko amafoto y’aho icyaha cyabereye afatwa, uko umugenzacyaha agenda neza ahabereye icyaha kugira ngo ibimenyetso byafasha gutahura umunyacyaha bidasibangana ndetse n’uburyo ibyo bimenyetso bikusanywa bikanabikwa.

Abagenzacyaha bari muri ayo mahugurwa bazigishwa kandi uko bapima ibimenyetso biba byakusanyijwe ni ukuvuga hapimwa ibikumwe, ibirenge by’ahabereye icyaha n’ibindi, ibyo byose bigakorerwa isuzuma hifashishijwe ibikoresho bigezweho kugira ngo abanyabyaha batabwe muri yombi.

Umuyobozi w’ishuri ry’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) Superintendent (SP) Arcade Mugabo yavuze ko gupima ibimenyetso by’ahakorewe icyaha ari  imwe mu nzira ifasha gutahura abanyabyaha n’abagizi ba nabi batandukanye, bityo bigafasha kubashyikiriza ubutabera kugira ngo bahanirwe ibyo  baba bakoze.

SP Arcade Mugabo yavuze ko iri shuri rizakomeza guha ubumenyi nk’ubu abagenzacyaha bakorera hirya no hino mu gihugu kugira ngo habeho guca intege no gufata abanyabyaha ndetse no kubashyikiriza ubutabera.