Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi bo mu karere bari mu masomo I Gishari bitegura kujya mu butumwa mu mahanga basuye urwibutso rwa Gisozi

Abapolisi baturutse mu bihugu byo muri aka karere bari mu mahugurwa yo kubungabunga ubutumwa bw’amahoro mu mahanga ku ishuri rya Polisi y’u Rwanda i Gishari, uyu munsi bakoze urugendo- shuri ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Bakigera ku rwibutso, bunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, banashyira indabo aho zishyinguwe, nyuma batambagizwa urwo rwibutso ari nako basobanurirwa uko jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Major Sarah Fadl Ahmed waturutse mu gihugu cya Sudani, nyuma yo gusura urwibutso, yatangaje ko ibyo yumvaga bavuga mbere y’uko arusura, bitandukanye n’ibyo yiboneye. Aha yagize ati: “bari bambwiye ko mu Rwanda habaye jenoside, ariko ibyo niboneye hano, ntaho bihuriye n’ibyo najyaga ntekereza. Birandenze”.

Yakomeje agira ati: “ Ntibyumvikana ukuntu abantu bazima bica abana babo, inshuti zabo, na bene wabo”.

Major Sarah ugeze mu Rwanda bwa mbere, yashimye leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho uru rwibutso, akomeza avuga ko ruzatuma abanyarwanda bahora bibuka ibyabaye, bityo bikazatuma jenoside itongera kuba ukundi.

Kuri iyi ngingo yagize ati: “Iki gikorwa cyo gushyiraho uru rwibutso ni ingenzi, kuko uko abantu baje hano kurusura bakabona ibyabereye mu Rwanda, basubira iwabo bafashe ingamba z’uko barwanya icyatuma habaho jenoside”.

Bavuye ku rwibutso, basuye ikigo isange one stop centre gikorera ku bitaro bya Polisi klu Kacyiru, aho basobanuriwe imikorere yacyo, nyuma basura icyicaro gikuru cya Polisi, basobanurirwa ibikorwa Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho n’ibyo iteganya mu rwego rwo kubungabunga ubutumwa bw’amahoro mu mahanga.