Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Sudani y’Amajyepfo: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari

Kuwa kane tariki ya 12 Nzeri 2013, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda makumyabiri na babiri bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Amajyepfo.

Umuhango wo kwambika iyo midari y’ishimwe abo bapolisi wayobowe na Madame Hilde Johnson akaba ahagarariye ku buryo bwihariye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon muri Sudani y’Amajyepfo.

Madame Hilde Johson mu ijambo rye yashimiye cyane u Rwanda kuba rugira uruhare runini mu gufasha Sudani y’Amajyepfo kwiyubaka no kwiteza imbere nyuma y’igihe gito ibonye ubwigenge.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo ACP Joel Ndahiro yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo wo guharanira amahoro hirya no hino ku isi nyuma y’uko ruciye mu makuba akomeye y’intambara ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Uyu muhango wo gushimira no kwambika imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda wari wanitabiriwe n’umuyobozi w’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) Bwana Fred YIGA ndetse n’abandi bapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bakuru bari muri ubwo butumwa.