Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi 125 b’u Rwanda berekeje muri Kenya gukurikirana amasomo yo kubungabunga amahoro ku isi

Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP ) Dan Munyuza, yahaye ubutumwa itsinda ry’abapolisi 125 biteguraga kujya  mu gihugu cya Kenya, gukurikirana amasomo azabafasha kubungabunga amahoro ku isi, cyane cyane mu bihugu birangwamo amakimbirane.

Mu ijambo rye, DIGP Dan Munyuza yababwiye yashimishijwe n’uko biteguye neza kuzahabwa ayo masomo muri Kenya akomeza abasaba kuzitwara neza aho bazaba bari, kuko bagiye gukurikiranira aya masomo mu mahanga. Aba bapolisi  bari basanzwe bayakurikiranira ku ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza muri Kenya , bakazagaragaza isura nziza y’u Rwanda muri rusange, ndetse n’iya Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.
Yasoje abasaba kuzereka abarimu bazabigisha ubutwari bw’abanyarwanda, bafata ibyo babigisha vuba, kuko aho abapolisi b’u Rwanda bagiye hose bagaragara nk’intangarugero nk’uko yakomeje abivuga.

Senior Superitendent of Police (SSP) Jackline Urujeni uyoboye iri tsinda,  yatangaje ko biteguye kuzagaragaza ubutwari, bagakurikirana amasomo yabo neza, akizera ko bazagaruka mu Rwanda  bashimwa n’igihugu cyabakiriye aricyo cya kenya.

Iri tsinda ry’abapolisi 125 rigizwe n’ab’igitsina gore 73, n’abigitsina gabo 52, aya mahugurwa akaba azamara ibyumweru 2.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 600 nibo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye nka Haiti, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya n’ahandi.