Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rikomeje gufata ababicuruza

Polisi y’u Rwanda ikomeje kurwanya no gufata amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge mu Gihugu n’ibindi byaha bifitanye isano nabyo cyane ko kenshi aribyo ntandaro yikorwa ry’ibindi byaha ndetse n’abandi bakora ibinyuranyije n’amategeko, ibi birakorwa mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umutekano mu Gihugu.

Ni ku bw’iyo mpamvu, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryakajije ingamba ku bantu no ku matsinda akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa se ari abaguzi n’abaranga(commissionaires) aho ibyo biyobyabwenge biherereye. 

Tariki ya 09 Mutarama 2021, ANU yafashe abantu babiri bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanama mu Kagari ka Mahoko bafashwe bafite udupfunyika 1,002 tw'urumogi.

Abandi babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge bafashwe tariki ya 11 Mutarama 2021, bafatirwa ahitwa i Gikombe naho mu Karere ka Rubavu bari bafite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 2,600.

Na none ku itariki ya 13 Mutarama 2021, iri shami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe ryafatiye umugabo n'umugore mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu bafite udupfunyika ibihumbi 2,840 tw'urumogi.

Iri shami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) tariki ya 15 na 16 Mutarama 2021 mu turere twa Rubavu na Burera riherutse kuhafatira abantu batatu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge bo bari bafite ibiro 10 n’udupfunyika 1,200 by’urumogi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza yavuze ko gufatwa kw'aba bantu byagizwemo uruhare n'abaturage aho bahaye Polisi y'u Rwanda amakuru ikabafata.

Ati “Twari dufite amakuru avuga ko Haragirimana Daniel ari umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge aruhabwa n’abandi bacuruzi baturuka muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe. Haragirimana akaba yaraje gufatwa tariki ya 16 Mutarama afatirwa mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Gabiro, Umurenge wa Gatebe  mu Karere ka Burera arikumwe na Twizerumuremyi Innocent afite umufuka w'urumogi rufite ibiro 10”, SP Nkundineza.

SP Nkundineza akomeza avuga ko Haragirimana ariwe mucuruzi warwo naho Twizerumuremyi we yari ashinzwe gushaka abakiriya.

Hagati aho uwitwa Mutarutwa ku itariki ya 15 Mutarama 2021 yafatanwe udupfunyika 1,200 tw’urumogi afatirwa mu Mudugudu wa Rusiza wo mu Kagari ka Rusiza, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Akarere ka Rubavu kifashishwa nk’inzira ikomeye y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kuko gaturiye umupaka w'Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ari naho akenshi ibiyobyabwenge bituruka. 

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).