Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera:Babiri bafatanwe ibiro 10 by'urumogi bakwirakwizaga mu baturage

Polisi ikorera mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gatebe yafashe Twizerumuremyi Innocent na Haragirimana Daniel bari bafite ibiro 10 by'urumogi. Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama bafatirwa mu Kagari ka Gabiro Umudugudu wa Kagano. 

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza  yavuze ko gufatwa kw'aba bantu byagizwemo uruhare n'abaturage aho bahaye Polisi y'u Rwanda amakuru ikabasha kubafata.

Yagize ati "Hari abaturage bari bazi neza ko Haragirimana Daniel w'imyaka 33 na Twizerumuremyi Innocent w'imyaka 27 bacuruza urumogi. Babibwiye abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bahita bafatwa."

SP Nkundineza akomeza avuga ko urumogi barukura mu gihugu cya Uganda, Haragirimana akaba ariwe mucuruzi warwo kuko aruhabwa n'Abagande naho Twizerumuremyi we yari ashinzwe gushaka abakiriya.

Ati " Haragirimana afite ahantu ahurira n'abaturage ba Uganda bakarumuha atambutse Igihugu kandi nabo batambutse icyabo ngo baze mu Rwanda (No Man's land), iyo yamaraga kurugeza mu Rwanda Twizerumuremyi yatangiraga gushaka abakiriya."

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe. Yibukije abishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge ko nta mahirwe bazagira kuko k'ubufatanye n'abaturage bazajya bafatwa bagafungwa. 

Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).