Abantu nibadahindura imyitwarire imibare y’abandura COVID-19 n’abo yica izakomeza kuzamuka-CP Kabera
Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 ubwo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yari kumwe n’umukozi muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Theophile Dushime bagaragaje ko imibare y’abantu barimo kwandura icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abo iki cyorezo kirimo guhitana irimo kurushaho kwiyongera.Inkuru irambuye
KIGALI: Polisi yerekanye abantu bacyekwaho uruhare mu kwangiza inkingi z'amashanyarazi
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali Polisi yaherekanyeabasore Bane bacyekwaho gufungura ibyuma bigize inkingi z’amashanyarazi (Amapoto) bakajya kubigurisha. Bafatanywe ibyuma umunani bari barafunguye ku mapoto y’amashanyarazi, amaburo yabyo ndetse n’ibyo bifashishaga mu gufungura ibyo byuma.Inkuru irambuye
Rubavu: Babiri bafatanwe udupfunyika turenga 1,000 tw’urumogi
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Mutarama ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe uwitwa Semagori Emmanuel w’imyaka 51 na Twizerimana Callixte w’imyaka 36. Bafatanwe udupfunyika tw’urumogi 1,002 bacuruzaga ahantu hatandukanye, bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama.Inkuru irambuye
Ruhango: Abantu babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza guha umupolisi ruswa
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama nibwo Abapolisi bakorera mu Karere ka Ruhango muri Sitasiyo ya Ntongwe bafashe Ntirushwamaboko Vincent w’imyaka 32 na Masengesho Daniel w’imyaka 25. Bafatiwe mu Kagari ka Cyebero mu Mudugudu wa Gasuma barimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo afungure mugenzi wabo Niringiyimana Claude wari ufungiwe gucuruza urumogi.Inkuru irambuye
Rubavu: Polisi yafashe abiyitaga abayobozi ba sitasiyo ya Polisi bakambura abaturage
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama yafashe Iranzi Innocent w’ imyaka 37 na Rwasubutare Callixte w’imyaka 52. Bafatiwe mu Kagari ka Rubona Umurenge wa Nyambyumba bamaze kwambura Habiyaremye Fabien amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 bamushutse ko ari abayobozi muri Polisi y’u Rwanda ko bazamufungurira umuvandimwe ufungiye muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamyumba.Inkuru irambuye
Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 17 baraye bakora ibirori barara banywa inzoga banabyina bakesha ijoro.Inkuru irambuye
Nyaruguru: Polisi yafashe abantu 6 bafite ibiro 145 by’imyenda ya caguwa ya magendu
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze bafashe abantu batandatu bikoreye imyenda ya caguwa ya magendu bari bakuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.Inkuru irambuye
Rubavu: Polisi yafashe umugabo n’umugore we bafite udupfunyika 2,480 tw’urumogi
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama bafashe Ndayisenga w’imyaka 32 n’umugore we Mureshyankwano Alice w’imyaka 26. Bafatanwe udupfunyika ibihumbi 2,480 tw’urumogi, bafatirwa mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza, Umudugudu wa Rwaza.Inkuru irambuye
Ngororero: Polisi yagaruje bimwe mu bikoresho byari byibwe umuturage
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama Polisi y'u Rwanda ikorera Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya yagaruje bimwe mu bikoresho byo mu nzu byari byibwe umuturage inafata uwitwa Uwihoreye Jean Claude ufite imyaka 26 umwe mu basore 3 bacyekwaho icyaha cy'ubujura bwo guca urugi bakinjira mu nzu ya Nyiransabimana Josiane w'imyaka 28 bakibamo ibikoresho bitandukanye.Inkuru irambuye