Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Polisi yerekanye abantu bacyekwaho uruhare mu kwangiza inkingi z'amashanyarazi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama ku cyicaro cya Polisi  mu Mujyi wa Kigali Polisi yaherekanye abasore Bane bacyekwaho   gufungura  ibyuma bigize inkingi z’amashanyarazi (Amapoto) bakajya kubigurisha. Bafatanywe ibyuma umunani bari barafunguye ku mapoto y’amashanyarazi, amaburo yabyo ndetse n’ibyo bifashishaga mu gufungura ibyo byuma. 

Abafashwe ni  Ndayizeye Samuel, Kubwimana Eric, Uwitonze Edson na  Muhirwa Emmanuel.

Muhirwa Emmanuel ubusanzwe akora umurimo wo gutwara abagenzi kuri Moto, avuga ko tariki ya 14 Mutarama 2021 yahagaritswe n’umugenzi  amusaba kumujyana Nyabugogo, bageze mu nzira nibwo yagiye ahantu mu rugo akurayo ibyo byuma.

Uwitonze Edson yafatiwe i Nyabugogo arimo kugura ibyuma by'amashanyarazi byibwe

Yagize ati “Nari mvuye i Kabuye mu  Murenge wa Jabana  mu Karere ka Gasabo  mpura n’umugenzi  ansaba  kumujyana Nyabugogo. Twageze  mu nzira arambwira ngo ba uretse njye gufata akantu mu rugo hano hafi, narahagaze aragenda mbona azanye ibyuma biva ku mapoto  y’amashanyarazi. Amaze kubizana hahise hahinguka umuturage aravuga ngo ibi ni bya byuma bakunda kwiba  ku mapiloni y’amashanyarazi, wa mugenzi yahise abikubita hasi ariruka nsigara aho baramfata banshyikiriza ubuyobozi.”

Muhirwa akomeza avuga ko nyuma uwo mugezi yaje gushakishwa nawe arafatwa ndetse bamuzanye asanga koko niwe wari wamuteze.

Uwitonze Edson nawe uri mu bafashwe,  avuga ko asanzwe acururiza ibyuma bishaje ahitwa Kiruhura mu Mujyi wa Kigali, avuga ko tariki ya 14 yahamagawe n’umukarasi amubwira ko hari umuntu urimo kugurisha ibyuma, avuga ko yafatiwe Nyabugogo arimo kugura ibyo byuma by’amashanyarazi.

Yagize ati  “Nari ndi ku kazi mbona umukarasi araje arambwira ngo hari umuntu abonye Nyabugogo arimo gushaka abakiriya bagura ibyuma. Nagiyeyo nsanga afite biriya byuma biba bifunze ku mapoto manini y’amashanyarazi, abashinzwe umutekano bamfatiye aho ndimo kubigura ntarabyishyura.”

Uwitonze aremera ko asanzwe acuruza ibyuma  ndetse ko  yari igiye kuba inshuro ya kabiri agura bene biriya byuma  biva ku mashanyarazi, ku nshuro ya mbere ibyuma bine yari yabiguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 ni mugihe ibyo yafashwe agiye kugura bwa kabiri yari agiye kubyishyura amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 10.

Muhirwa Emmanuel yafashwe yari ahetse umugenzi ufite ibyuma by'amashanyarazi byibwe

Nkubito Stanley, ni umukozi mu Kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Gihugu akaba ashinzwe ibikorwa byo kurwanya abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi. Nkubito avuga ko atari ubwa mbere hafatwa abantu bangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi, yavuze ko buriya bujura bwageze aho buba bwinshi  ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi biba ngombwa ko kitabaza  inzego z’umutekano.

Yagize ati  “Ibi bikorwa byo kwangiza amashanyarazi bimaze igihe, biba hirya no hino mu Gihugu kandi bigira ingaruka ku mubare munini w’abaturarwanda kuko  barabikora bikangiza amashanyarazi ndetse ahenshi umuriro ukabura tukiruka tukajya kuwukora ariko bakongera bakangiza ahandi.  Byageze aho tubona biturenze nk’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Gihugu niyo mpamvu twitabaje inzego z’umutekano kugira ngo zidufashe.”

Bimwe mu byuma by'amashanyarazi bari baribye ku mapoto y'amashanyarazi

Nkubito avuga ko biriya bikorwa byangiza ibintu byinshi mu mitangire y’amashanyarazi.

Yagize ati  “Iyo bakuyeho  ibyuma ku mapiloni y’amashanyarazi  bituma ipiloni igwa bityo umuriro ukabura, ibikorwa byose byifashisha  amashanyarazi bigahagarara. Sinumva rero ukuntu aba bantu bajya kugurisha ibikorwaremezo by’amashanyarazi  ku mafaranga ibihumbi 10 nyamara bagateza ibibazo Igihugu cyose.”

Nkubito avuga ko ubusanzwe ipiloni imwe y’amashanyarazi iba ifite agaciro k’amafaranga  y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni 50 na 60. Gusa avuga ko hatarebwa agaciro k’ipironi ubwayo ahubwo harebwa agaciro k’ibikorwa bihagarara ibindi bikangirika igihe abantu nka bariya bangije umuyoboro w’amashanyarazi.   Nkubito Stanley avuga ko buri mwaka bashobora guhura  n’impuzandego ya 50 y’abantu bangiza  ibikorwa by’amashanyarazi  ariko muri uyu mwaka wa 2021 imibare yariyongereye cyane  aho buri cyumweru  mu Gihugu hose babona ingero zirenga 10 z’abantu bangiza ibikorwa by’amashanyarazi. 

Nkubito Stanley, ukora mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) yavuze ko ibikorwa by'abangiza amashanyarazi bimaze igihe kinini

Umuvugizi  wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera  yagaye cyane abantu bangiza ibikorwa by’amashanyarazi Leta iba yaratanzeho amafaranga kandi bifitiye akamaro abaturage bose.  

Yagize ati  “Ibikorwa nk’ibi by’abantu bangiza ibikorwaremezo bimaze igihe, duherutse kubereka abamotari buriraga  za borodire bajya mu nzira zagenewe abanyamaguru, uyu munsi twerekanye abafunguraga ibyumba bigize amapiloni y’amashanyarazi. Byose biva mu mikoranire myiza n’abaturage aho baduha amakuru tugakurikirana tugafata abantu nk’aba.”

Yakomeje akangurira abaturarwanda gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe y’abantu bangiza ibikorwaremezo bya Leta ndetse n’abakora ibindi byaha. Yabasabye gushaka indi mirimo bakora bakareka ibyaha bishobora kubaviramo  gufungwa ndetse bagacibwa n'amande, yanabasabye kwita ku bikorwaremezo Igihugu kibegereza kuko biba bifitiye akamaro umuntu uwo ariwe wese. 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.