Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yafashe umugabo n’umugore we bafite udupfunyika 2,480 tw’urumogi

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama  bafashe Ndayisenga w’imyaka 32 n’umugore we  Mureshyankwano Alice w’imyaka 26. Bafatanwe udupfunyika ibihumbi 2,480 tw’urumogi, bafatirwa mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza, Umudugudu wa Rwaza. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure  Twizere Karekezi  yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi neza ko uriya mugabo n’umugore we bacuruza ibiyobyabwenge(urumogi). Mu gufatwa kwabo umugore yafashwe arwikoreye mu ndobo nk’aho harimo ibindi bintu.

Ati  “Abaturage baduhaye amakuru ko uriya mugabo n’umugore we bacuruza urumogi, twahise dutegura igikorwa cyo kubafata. Bafashwe bari kumwe ahagana saa tatu z’ijoro  bari barushyiriye umukiriya wabo,umugore yari  arwikoreye mu ndobo  irimo udupfunyika 2,000 umugabo we amuherekeje.”

CIP Karekezi  yakomeje avuga ko nyuma yo kubafata bavuze ko hari umuntu bakorera ari nawe nyiri urumogi, bahise bajya kwereka abapolisi ahari ububiko bw’urwo rumogi.

Ati  “Bamaze gufatwa bagiye kwereka abapolisi ahantu hari utuzu babikamo urwo rumogi, bagezeyo kamwe bagasanzemo udupfunyika 400 akandi bagasangamo udupfunyika 80  hari n’urwari rubitse mu ijerikani. Ubu haracyashakishwa uwo bavuga ko ariwe mukoresha wabo.” 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba  yagaye bamwe mu babyeyi  usanga bijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge  agaragaza ko  baba bateje ibibazo umuryango wabo ndetse baba barimo gutanga umurage mubi ku bana babo.

Ati  “Usibye bariya bafashwe, ni kenshi hafatwa umugabo hashira iminsi mike hagafatwa n’umugore nawe acuruza urumogi ndetse  hakaba ubwo usanga n’abana babo barucuruza. Urumva ko abagakoreye umuryango  bahita bajya  gufungwa   ubwo  umuryango ndetse n’Igihugu bagasigarana umutwaro wo kwita ku bana.”

Yashimiye  abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge bagafatanya n’inzego z’umutekano mu kubirwanya aho barimo gutanga amakuru. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo gukomeza kwiyubakira Igihugu. Mu Karere ka Rubavu hakunze gufatirwa abantu bakwirakwiza urumogi  kandi bafatwa barukuye mu  Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ndayisenga n’umugore we bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

INKURU BIJYANYE