Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburengerazuba: Polisi yafashe abacyekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Turere twa Rubavu na Rusizi yafashe udupfunyika tw’urumogi  ibihumbi  3,450,  abarufatanwe ni  Faida Bernadette w’imyaka 53 na Dushimimana Janvier w’imyaka 30 n’ubusanzwe  abaturage babavugagaho  gucuruza no gukwirakwiza urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Faida Bernadette na Dushimimana Janvier bafashwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafatirwa mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Gikombe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage bahaye amakuru abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge  bavuga ko hari umuturage  bazi  ucuruza urumogi, abapolisi  nibwo bagiye kwa  Dushimimana Janvier  nawe ababwira ko arukura kwa  kwa Faida  bageze kwa Faida bahasanga  udupfunyika tw’urumogi  ibihumbi 2,600.”

CIP Karekezi avuga ko Faida Bernadette atari ubwa mbere afatanwe urumogi kuko mu mwaka wa 2016 yakatiwe n'inkiko igihano cy'imyaka ibiri (2) nyuma yo gufatanwa udupfunyika 900 tw'urumogi.

Akomeza avuga ko mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu Akagari ka Kagarama, izindi nzego z’umutekano ubwo zari  ku irondo  nijoro  mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro  ku cyambu cya Gishungu zahafatiye udupfunyika 850 tw’urumogi  nyuma y’aho umuntu yari yambutse umugezi wa Rusizi akabikanga agahita akubita hasi urwo rumogi akiruka.

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abakishora mu biyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose ko nta mahirwe bazagira  kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa ibyiza ari uko babicikaho bagakora indi mirimo yemewe.

Yashimiye abaturage badahwema kugaragaza imikoranire myiza bafitanye na Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha. Yibutsa n’abandi kujya batanga amakuru kubakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byaha  kuko bigira ingaruka  mbi ku baturage.

Abafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi  bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).