Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Turere twa Rubavu na Rusizi yafashe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 3,450, abarufatanwe ni Faida Bernadette w’imyaka 53 na Dushimimana Janvier w’imyaka 30 n’ubusanzwe abaturage babavugagaho gucuruza no gukwirakwiza urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Faida Bernadette na Dushimimana Janvier bafashwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafatirwa mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Gikombe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage bahaye amakuru abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bavuga ko hari umuturage bazi ucuruza urumogi, abapolisi nibwo bagiye kwa Dushimimana Janvier nawe ababwira ko arukura kwa kwa Faida bageze kwa Faida bahasanga udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 2,600.”
CIP Karekezi avuga ko Faida Bernadette atari ubwa mbere afatanwe urumogi kuko mu mwaka wa 2016 yakatiwe n'inkiko igihano cy'imyaka ibiri (2) nyuma yo gufatanwa udupfunyika 900 tw'urumogi.
Akomeza avuga ko mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu Akagari ka Kagarama, izindi nzego z’umutekano ubwo zari ku irondo nijoro mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro ku cyambu cya Gishungu zahafatiye udupfunyika 850 tw’urumogi nyuma y’aho umuntu yari yambutse umugezi wa Rusizi akabikanga agahita akubita hasi urwo rumogi akiruka.
CIP Karekezi yongeye kwibutsa abakishora mu biyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose ko nta mahirwe bazagira kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa ibyiza ari uko babicikaho bagakora indi mirimo yemewe.
Yashimiye abaturage badahwema kugaragaza imikoranire myiza bafitanye na Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha. Yibutsa n’abandi kujya batanga amakuru kubakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byaha kuko bigira ingaruka mbi ku baturage.
Abafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).