Santarafurika: Abaturage barishimira amazi meza abapolisi b’u Rwanda babahaye

Abaturage bo mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika by’umwihariko abo mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui baravuga imyato abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro, ku bikorwa bitandukanye bagenda babagezaho. Baravuga ko usibye kubacungira umutekano nk’imwe mu nshingano nyamukuru umuryango w’abibumbye waboherejemo, abapolisi b’u Rwanda bagerekaho kubagezaho ibikorwa by’indashyikirwa bijyanye no kubazamurira imibereho myiza, nko kubagezaho amazi meza.

Mu ukuboza 2019 itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro batangiye umushinga wo gukemura ikibazo cy'amazi cyari mu murwa mukuru wa Bangui. Ni umushinga watwaye Amadorali y'Amerika abarirwa mu bihumbi 50, aya mazi yahawe abaturage bo mu duce twari dufite ikibazo cy'amazi meza nka Ngongonon 2, Ngongonon 4 na Galabadja 4, izi nsisiro zose ziherereye mu murwa mukuru wa Santarafurika Bangui.

Uyu mushinga w'amazi meza uri mu nshingano zo kurinda abasivili. Kuri ubu abaturage bo muri Santarafurika barimo kwishimira aya mazi meza abapolisi b'u Rwanda babagejejeho.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda ku byo igenda idukorera, mbere y’uko iduha amazi meza twari dufite ibibazo bitandukanye ariko ubu imibereho iragenda iba myiza. Ndishimira amazi meza abapolisi b’u Rwanda baduhaye kuko yatuzamuriye imibereho myiza.”

Undi yagize ati  “Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda kuko baje hano mu gihugu cyacu, usibye amahoro batuzaniye hari n’ibindi byinshi bagenda batugezaho, urugero mbere y’uko bagera inaha twari dufite ikibazo cy’amazi asukuye ariko ubu barayaduhaye turabashimira."

Assitant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu, avuga ko iyo bari muri iki gihugu baba ari intumwa cyanwga abambasaderi b’Igihugu cyabohereje kabone n’ubwo baba bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

ACP Safari yagize ati “Mbera ya byose twaje hano nk’intumwa z’u Rwanda kandi turi abambasaderi b’Igihugu cyacu kabone n’ubwo tugendera ku mabwiriza y’umuryango w’abibumbye ari nabwo butumwa tuba dufite bwo kugarura amahoro muri iki guhugu cya Repubulika ya Santirafurka.”

30% by'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye ni abagore, abenshi bari mu gihugu cya Sudani y'Epfo.

Abapolisikazi b’u Rwanda bari muri iki gihugu cya Santarafurika  barashimangira akamaro k’ihame ry’uburinganire. Chief Sergeant (C/SGT) Uwimana Clarisse na Sergeant (SGT) Christine SIFA ni bamwe mu bapolisikazi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Santirafurika.
C/SGT Uwimana avuga ko aterwa ishema n’uruhare Igihugu cye cy’u Rwanda cyagize mu guteza imbere ihamwe ry’uburinganire.

Yagize ati  “Ikintu kinyongerera imbaraga ni uruhare Igihugu cyacu cy’u Rwanda cyagize mu kuzamura icyizere ku bagore n’abakobwa, ibi bintera ishema bikananyongerera imbaraga mu gosoza inshingano zanjye kandi n’Igihugu cyanje ndizera ko cyishimira ibyo ngenda nkora.”

SGT Christine Safi ni umuforomokazi, avuga ko iyo ari mu butumwa akora inshingano ze neza kugira ngo aheshe ishema u Rwanda n’abanyarwanda.

Abapolisi b'u Rwanda batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika kuva mu mwaka wa 2014. Kuri ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n'abapolisi 140. Aba bapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n'intambara ndetse no kurinda abayobozi.

Abapolisi b'u Rwanda kandi bafite inshingano zo kurinda Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu, kurinda abahagarariye umuryango w'abibumbye muri iki gihugu ndetse n'abandi bayobozi bakuru muri iki gihugu.

Tariki ya  27 Ukuboza 2020 mu gihugu cya Santarafurika bari mu matora y’umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’abagize Intekao ishinga amategeko, abapolisi b’u Rwanda bakaba bari bashinzwe kurinda ahabera amatora ndetse n’ibikoresho byari bihari.


<-Back To RNP News