Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko rw'akazi mu gihugu cya Zambia

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza, guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza, ari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi itanu mu gihugu cya Zambia. Kuri uyu munsi wa mbere IGP Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja. Ni ibiganiro byabereye mu murwa mukuru w'Igihugu cya Zambia ariwo Lusaka. 

Muri ibyo biganiro IGP Munyuza yavuze ko ubufatanye hagati y'Ibihugu byombi mu bijyanye n'umutekano ari ingenzi kandi umeze neza, ubu bufatanye bukazafasha ibihugu byombi guhangana n'ibyaha birimo kugaragara muri iki gihe birimo ibyambukiranya imipaka nk'ibijyanye n'ikoranabuhanga, icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, iterabwoba n'ibindi bitandukanye. 

IGP Munyuza yagize ati “Zambia n'u Rwanda duhuje ibibazo bijyanye n'uko Isi yabaye nk'umudugudu aho ibyaha bisigaye bigera hose bititaye ku mipaka kubera iterambere. Ukwiyongera kw'ibyaha n'ubufatanye mu bakora ibyo byaha ni ikibazo kiri rusange kandi inzego z'umutekano tugomba gufatanya mu kubirwanya."

Imikoranire hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Zambia yashimangiwe n'amasezerano y'ubufatanye yabaye mu mwaka wa 2015.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko aya masezerano y'ubufatanye yavuguruwe muri uru ruzinduko yagiriye muri Zambia hagamijwe gukomeza kuyashimangira. 

Yagize ati "Aya masezerano y'ubufatanye twavuguruye uyu munsi ni nk'ibuye nkomezamfuruka rikomeza gushimangira ubufanye bwacu umunsi ku munsi. Ubufatanye bwonyine nibwo buzadufasha guca intege ibyaha bikorerwa mu bihugu byacu."

IGP Munyuza yakomeje avuga ko ibyaha ndengamipaka bigenda bigaragara bishobora gukumirwa biturutse ku bufatanye. Ibi buagerwaho hakoreshejwe ibikoresho by'itumanaho ndetse no gukomeza guhugura  ababikoresha.

Yavuze ko guteza imbere ubufatanye bidatanga umwanya ku bagizi ba nabi bakora ibyaha mu gihugu.

Ati: “Kimwe no mu bindi bice by'isi, uturere twa Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo twugarijwe no kwiyongera kw'imitwe y'iterabwoba  kandi itera akaduruvayo muri ako Karere.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko hari imitwe myinshi y’iterabwoba irwanya u Rwanda kandi ifite abayishyigikiye, harimo  n’imiryango itandukanye. Imwe muri iyo mitwe ikorera muri kano Karere harimo nka FDLR, RNC na MRCD / FNL. Abenshi  bahisha imyirondoro yabo bagashyigikira iyi mitwe rwihishwa ngo iteze umutekano muke mu Rwanda no mu Karere. Yavuze ko hakenewe guhanahana amakuru no kongera ubumenyi mu nzego zirwanya ibyaha ndengamipaka kandi hakabaho gufatanya mu  gufata abo bagizi ba nabi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.”

IGP Munyuza yanagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Zambia, Stephen Kampyongo. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye mu bijyanye n'umutekano hagati y'ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2018 i Kigali hahuriye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu. Icyo gihe aba bakuru b'Ibihugu basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu buhinzi, ingufu ndetse n'ubukerarugendo.

IGP Munyuza yavuze ko inzego za Polisi z'ibihugu byombi nazo zifite inshingano zo gutsura umubano, wo nkingi y'iterambere.

Umuyobozi wa Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja yavuze ko yishimiye kwakira mugenzi we w'u Rwanda n'intumwa ayoboye. Avuga ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y'inzego zombi. Yashimangiye ko kubera iterambere ry'ikoranabuhanga uburyo bwo gukora ibyaha bwahinduye isura ugereranyije n'indi myaka yatambutse. Yavuze ko ubufatanye hagati y'inzego z'umutekano ari ingenzi mu gukomeza kubumbatira amahoro n'umutekano harwanywa ibyaha. 

Yagize ati "Amahoro n'umutekano ni ingenzi mu buzima bwa kiremwa muntu. Amahoro n'umutekano nibyo nkingi ya byose cyane cyane mu bukungu n'iterambere ry'igihugu. Niyo mpamvu duteraniye hano mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye kugira ngo twongere ubushobozi mu kurwanya ibyaha."

Yakomeje avuga ko amasezerano y'ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Zambia azashyiraho umuyoboro mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane hibandwa ku gukumira ibyaha ndetse no kubitahura kuko bisaba ubufatanye bw 'ibihugu byombi (u Rwanda na Zambia).

Mu ijambo rye kandi umuyobozi wa Polisi ya Zambia yavuze ko amasezerano y'ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Zambia azareba no kubijyanye no guhanahana amahugurwa hagati y'inzego zombi. 

Muri uru ruzinduko, IGP Dan Munyuza n'intumwa ayoboye bazasura ishuri rya Polisi riri ahitwa Kanfinsa n'ishuri rikuru rya Polisi riri ahitwa Lilayi.

Twabibutsa ko tariki ya 19 Ukwakira kugeza tariki ya 22 Ukwakira uyu mwaka, umuyobozi wa Polisi ya Zambia n'intumwa yari ayoboye nabo basuye Polisi y'u Rwanda.