Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Polisi yafashe abakekwaho gukorera ibyaha mu kiyaga cya Kivu

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi bafatanyije n'abapolisi bo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu bafashe bamwe mu basore bagize itsinda rikekwaho icyaha cyo kwiba, gukubita no gukomeretsa abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bakanabiba moteri y’ubwato bwabo. 

Iri tsinda rigizwe na Hakizimana Laurien w’imyaka 27, Nsanzimana Amani  bakunze kwita Mandwa w’imyaka 19, Habanabakize Bebe w’imyaka 30, na Muhimana Claude uzwi ku izina rya Sunny w’imyaka 30, aba uko ari bane biyongeraho umumotari witwa  Manishimwe Frodouard bakunze kwita Junior w’imyaka 30, uyu yahise atorokana moteri bari bamaze kwambura abarobyi. Yayitwaye akoresheje moto ifite icyapa kiyiranga RF 385B yajyanye na Habanabakize bakaba barimo gushakishwa. Aba bose bavuka mu Kagari ka Karambi Umurenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye avuga ko aba basore bagiye mu kiyaga cya Kivu mu ruhande ruherereye n’ubundi muri uwo murenge wa Kivumu aho Sibomana Yusufu na Nsengimana Claude w’imyaka 27 barimo baroba, barabarwanya, bakomeretsa uwitwa Nsengimana baniba moteri y’ubwato bwa Sibomana Yusufu yo mu bwoko bwa Parasun 15 HP.

Yagize ati “Muri ayo masaha ya saa yine z’ijoro nibwo twatabajwe n’abo barobyi duhita tugerayo byihuse kuko bari bamenye bamwe muri abo bagizi ba nabi kandi bazi n’aho batuye twahise dutangira kubashakisha maze tubafatira mu ngo zabo basubiye kuryama.”

ACP Mwesigye avuga ko hari urubyiruko rw’insoresore rwo mu murenge wa Kivumu rusanzwe rukora bene ibyo byaha byo kwiba abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu barangiza bagahita bahunga. 

Yagize ati  “Si ubwa mbere bibye cyangwa bagakubita abarobyi bakorera muri iki kiyaga kuko baranambuka bakajya no ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo naho bakabikora bamara kwiba bagahita bahungira muri Congo cyane ko bahafite imiryango. Mu minsi yashize hari abandi  bafashe umurobyi baramutema ariko ntiyapfa bamwambura ibyo yari afite byose bahita bacikira muri iyo miryango yabo n’ubu ntibaragaruka.”

Umuyobozi w’iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi akomeza avuga ko abakora biriya byaha baba bitwaje imihoro n'izindi ntwaro gakondo. 

Abafashwe muri iri joro bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu aho barimo gukorwaho iperereza.

ACP Mwesigye yibukije abakora ibyaha cyane nk’ibi bibera mu mazi kubicikaho kuko amaherezo bazafatwa babihanirwe. Yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko akenshi abafatirwa muri ibyo byaha usanga ari urubyiruko. 

Yagize ati “Ikibabaje ni uko abenshi mu bakora ibi byaha ari urubyiruko rufite imbaraga zo gukora bakiteza imbere. Tuributsa buri wese ugifite umugambi mubisha nk’uyu kuba yabicikaho kuko atazabura gufatwa agashyikirizwa ubutabera.”

ACP Mwesigye yashimiye aba barobyi batangiye amakuru ku gihe, asaba n’abandi baturage muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bahuye n’ikibazo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).